Babigarutseho ubwo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka n’abahoze bakora uburaya bahabwaga inkunga ya miliyoni 11 Frw azabafasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Nyuma yo guhabwa iyi nkunga abayobozi ba koperative zombi bashimiye inkunga bahawe, bizeza kuyikoresha neza.
Umuyobozi wa Koperative Abahindutse ihuza abagore 29 bahoze bakora uburaya, Mugabekazi Odile, yanenze abaterankunga babashishikarizaga gukoresha agakingirizo aho kubafasha kureka uburaya.
Yagize ati “Bazaga badushishikariza gukoresha agakingirizo no kwirinda ubwandu bushya. Nta muterankunga n’umwe wazaga atubwira gukura amaboko mu mifuka ngo dutere imbere, batubwiraga gukoresha agakingirizo nko gushimangira imibonano mpuzabitsina ariko aba ngaba baraduhuguye none baduhaye amafaranga ni abo gushimirwa.’’
Yijeje ko bagiye gufatanya guhindura bagenzi babo nibura 3600 bakava mu buraya, bakabureka.
Umuyobozi wa Koperative Jyimbere Gisenyi y’abanyamuryango 92 bahoze bakora ubucuruzi butemewe (Abacoracora), Ufitinema Solange, avuga ko byabagoraga kwambutsa ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma ariko kubera inkunga bahawe bagiye kugura moto izajya ibyikorera n’urusyo rwo gutunganya ibinyampeke.
Ati “Twari dusanganywe 2.276.543 Frw none ubu baduhaye miliyoni 7 n’ibihumbi 500 Frw, ubu twujuje miliyoni 10 Frw. Ubu tugiye guhindura imikorere, kuri aya mafaranga duhawe tuzaguramo moto izajya itujyanira ibicuruzwa, urusyo ruzadufasha kubona ifu nziza yo mu binyampeke bizatuma n’umusaruro wiyongera. Twirirwanaga akabase ku mutwe, ubu twihaye agaciro ku buryo mu myaka itanu tuzaba twarubatse inzu nziza mu Mujyi wa Gisenyi.’’
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Ubutabera n’Amahoro, Padiri Niragire Valens, yashimye umuhate wo gutera imbere aba bagore bafite, abizeza kuzakomeza kubaba hafi.
Ati “Iyi ni inkunga ikomeye ariko igishimishije ni umuhate bafite n’indoto yo gutera imbere bagateza imbere imiryango yabo kandi bagaharanira kwimakaza umuco w’amahoro. Ntabwo tubacukije tuzakomeza kubaherekeza tubagira inama.’’
Ubuyobozi bw’Akarere ka bwashimiye abafatanyabikorwa ku nkunga bateye koperative bunashimira abanyamuryango bazo ku mwanzuro bafashe wo kuva mu buraya no mu bucuruzi butemewe bwa magendu bakiyemeza kwishyira hamwe.
Biteganyijwe ko abandi bagore 1000 basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bibumbiye mu makoperative 40 na bo bazafashwa kurushaho kunoza ubucuruzi bwabo.
Akarere ka Rubavu gafite isoko ryagutse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umupaka ubihuza unyurwaho n’ibiribwa bingana na toni 28 z’inyanya na toni eshatu z’imbuto zitandukanye na toni icyenda z’imboga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!