Ni igitaramo gitenyijwe kuzabera muri Radisson Blu ku wa ya 25 Ugushyingo 2017 guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, kikazitabirwa n’abayobozi mu nzego za Leta, ba ambasaderi, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, ba rwiyemezamirimo bakiri bato n’abandi ndetse bakazasusurutswa n’umunyarwenya Arthur Nkusi ari nawe uzakiyobora ndetse n’umuhanzi Hope Irakoze.
Mu kiganiro n’Umuyobozi wa Bronze Events Ltd yateguye iki gikorwa, Migambi John, yavuze ko icyo gitaramo cyateguwe by’umwihariko mu rwego rwo gufasha Leta mu bukangurambaga mu bijyanye na gahunda zayo zitandukanye ibicishije mu gutegura ibitaramo bitandukanye.
Yagize ati “Nashinze iki kigo kugira ngo niture Leta ineza yangiriye ikanyishyurira amashuri, nanjye nsanga ngomba kuyifasha nshakisha icyateza urubyiruko imbere. Iki kigo kigizwe n’abahoze ari abazunguzayi,abakora isuku mu bigo bitandukanye ,abarangije amashuri yisumbuye ndetse n’abarangije kaminuza.”
Yakomeje asobanurira ibijyanye n’igitaramo avuga ko kigamije gukangangurira abantu gahunda ebyiri za leta zirimo Made In Rwanda na Nk’Uwikorera.
Ati “Iki gitaramo kizaba kigamije gushishikariza abantu kwitabira gahunda ebyiri za leta zirimo Made In Rwanda na Nk’Uwikorera. Igitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko Abanyarwanda bagisuzugura ibikorerwa mu gihugu cyacu ndetse n’abayobozi bamwe na bamwe bakaba badatanga serivisi uko bikwiye. Niyo mpamvu navuze nti reka mpaguruke ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu ariko mfashe n’abandi duhuze imbaraga.’”
Biteganyijwe ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu ariko bizasaba kwitwaza ubutumire. Abazacyitabira bazanatombora amatike y’indege ashobora kujyana umuntu aho ashatse hose ku Isi ikanamugarura ku buntu.
Made in Rwanda ni gahunda ya Leta igamije gukundisha Abanyarwanda ibikorerwa imbere mu gihugu naho Nk’uwikorera nayo ikaba ibasaba kugira umutima wo gutanga serivisi nziza.



















TANGA IGITEKEREZO