Watangiye gushyirwa mu bikorwa umwaka ushize, ufungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Muhanga ariko uzanafasha abahinzi bo mu ka Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu na Ngororero, SNV Rwanda isanzwe ikoreramo.
Uyu mushinga witwa Hortinvest watewe inkunga na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda. Ushyirwa mu bikorwa na SNV Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa, uzagera mu 2021 utwaye amayero miliyoni 16.2.
Umwe mu bahinzi bo mu Karere ka Karongi batangiranye na wo witwa Ngwabije Damien, yavuze ko ubafasha guhinga kijyambere imbuto n’imboga zirimo ibitunguru, inyanya, puwavuro, amatunda, inanasi, ibinyomoro n’ibindi.
Ati “Mbere y’uko uyu mushinga utugeraho twahingaga uko tubyumva ariko nyuma twabonye amasomo atandukanye […] Twamenye ko ipfundo ryo kubona umusaruro ari ugukurikirana ibihingwa ureba niba hazamo ibyatsi ukabagara, watangira guhinga ukamenya ko hari igihingwa gikenera gusasirwa.”
Binyuze muri uyu mushinga abahinzi bahugurwa uburyo bwo gutera imbuto n’imboga, gukoresha imborera n’ifumbire mvaruganda, gutegura aho guhumbika, uko barwanya indwara n’ibyonnyi no gufata neza umusaruro bigatuma uba mwiza n’abaguzi bakawishimira.
Banahugurwa uburyo bwo gucunga koperative z’abahinzi kugira ngo umusaruro babona urusheho kwiyongera no kubagirira akamaro, bakanahugurwa uburyo bwo gushaka amasoko.
Ngwabije ati “Umushinga Hortinvest watweretse ko isoko rishakwa mbere y’uko uhinga igihingwa cyawe. Ibi birimo kumenya amakuru y’aho abagikeneye bari, ingano n’ubwiza bw’umusaruro, ugahinga uzi neza ko umusaruro uwufitiye abaguzi.”
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frédérique de Man, yavuze ko ibihugu byombi bimaze igihe mu bufatanye mu guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, by’umwiharimo uyu mushinga ukazakumira igwingira ry’abana, ukanazamura ubukungu bw’abahinzi n’ubw’igihugu.
Ati “Icya mbere ujyanye no guhangana n’imirire mibi, murabizi ko mu Rwanda ari ikibazo gikeneye imbaraga zidasanzwe. Ikindi ni ukongera agaciro k’ibikomaka ku bihinzi mu mishinga itandukanye y’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.”
Ibarura ku mibereho y’abaturage (DHS) rya 2015 rikorwa rimwe mu myaka itanu ryerekanye ko abana 38% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.
Amb. Frédérique yavuze ko mu gihe kigera ku mwaka abahinzi bamaze kwiga ibintu by’ingenzi ariko hakiri byinshi bakeneye kugira ngo babashe kongerera agaciro umusaruro bitume ukundwa ku isoko ry’imbere no hanze y’igihugu, babone amafaranga biteze imbere.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Sandrine Urujeni, yavuze ko ‘Uyu mushinga uratanga icyizere, uragaragaza akamaro k’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ari mu kongera ibyoherezwa mu mahanga no kurwanya imirire mibi ariko uzanafasha abahinzi guhingira n’isoko.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Emmanuel, yashimye SNV Rwanda ku mushinga yatangirijeyo.
Ati “Uziye igihe kuko uzadufasha kongera umusaruro w’imboga n’imbuto. Twari dusanzwe tuzihinga ariko mwabonye uburyo bwiza bwo kuzihinga, abahinzi bakabona umusaruro uhagije ku buso buto ariko bakanabona imboga n’imbuto zibafasha mu buzima bwa buri munsi.”
NAEB igaragaza ko nubwo umusaruro w’imboga n’imbuto iugenda wiyongera, utaragera ku wifuzwa kuko umwaka ushize u Rwanda rwinjije miliyoni 24Frw mu zo rwohereje mu mahanga mu gihe rwari rwiyemeje kwinjiza miliyoni 26Frw.



















TANGA IGITEKEREZO