Hinga Weze ugiye gutangirizwa uyu mwaka muri Gatsibo, Nyabihu na Nyamahabe, ufasha ba rwiyemezamirimo kubaka amaguriro (Farm Service Center Model), azafasha abibumbuye muri koperative kubona inyongeramusaruro, amakuru ku buhinzi n’ihindagurika ry’ibihe, amasoko n’ibindi.
Hinga Weze ivuga ko izajya iha ba rwiyemezamirimo bakora iby’ubuhinzi (AgroDealers) 75% by’amafaranga bagaragaje ko bazifashisha bubaka, banashyira ibikenewe muri izo nzu (+Farm Service Center Model) nabo bakishakira 25%.
Umuyobozi wa ‘Hinga Weze’, Daniel Gies, yavuze ko uyu mushinga wakozwe mu bihugu byinshi ugatanga umusaruro ku buryo bizeye ko no mu Rwanda uzagirira akamaro abahinzi.
Ati “Tuwutangije hano ariko usanzwe ukora mu bihugu byinshi. Ni uburyo buteguye neza bwo kongerera ubumenyi abacuruza ibikoresho by’ubuhinzi, kugira ngo bacuruze imbuto nziza kandi ku giciro cyoroheye abahinzi.”
Daniel yavuze ko umushinga ufite intego yo korohereza abahinzi mu Rwanda, kubona byoroshye iby’ibanze bifasha mu buhinzi.
Ati “Turashaka kongerera ubushobozi abasanzwe bafasha abahinzi kubona ibyo bifashisha n’abashya, ku buryo bashobora kwinjiza mu gihugu ibintu byiza.”
Daniel yavuze ko ashingiye ku musaruro uyu munshinga wagiye utanga mu bindi bihugu, mu Rwanda witezweho ibintu byinshi birimo gufasha abahinzi bato ibihumbi 20, kongera umusaruro, kubona amakuru ajyanye n’ubuhinzi, guha akazi gahoraho abakozi 36 n’ibindi.
Abahinzi n’ababafasha kubona ibyo bifashisha, bavuga ko uyu mushinga uzabafasha muri byinshi.
Umwe mu bafasha abahinzi kubona ibyo bifashisha mu buhinzi mu Karere ka Nyabihu, Mukakuza Julienne, avuga ko uzamufasha kugemurira abahinzi ibyo bakeneye kandi nawe bikamwongerera inyungu.
Hinga Weze usanzwe ukorera mu turere 10 tw’u Rwanda twiganjemo udufite umubare munini w’abana bagwingiye. Uyu mushinga uzamara imyaka itatu, utangirijwe mu turere dutatu ariko uzanagezwa mu tundi dusigaye.



















TANGA IGITEKEREZO