Ni nyuma y’aho muri Mata 2026, imvura yabaye nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo akarenga inkombe zayo akuzura mu mirima y’umuceri bari bahinze muri iki gishanga giherereye mu tugari twa Shyembe na Nyarunyinga mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ahegereye Umugezi wa Nyabarongo.
Babonangenda Schradrack uhinga umuceri ku buso bwa are esheshatu muri iki gishanga yabwiye IGIHE ko iyo byagenze neza akuramo ibilo 400 bifite agaciro k’arenga ibihumbi 400 Frw ariko ko mu gihembwe gishize yayahombye yose.
Ati "Mu gihembwe cy’ihinga gishize nahombye ibihumbi 400 Frw kubera ko umugezi wuzuye amazi akarengera ku muceri".
Ibigo by’ubwishingizi bwakuriye inzira ku murima aba bahinzi bibumbiye mu matsinda atatu, ko bidashobora kubaha ubwishingizi bw’uyu muceri bitewe n’uko iki gishanga kidatunganyije.
Ati "Batubwiye ko badashobora kuduha ubwishingizi bw’umuceri kubera ko iki gishanga kidatunganyije. Icyo twifuza ni uko Leta yadufasha iki gishanga kigatunganywa".
Uwamariya François uhinga umuceri kuri are zirindwi yavuze ko Leta ibemereye igatunganya iki gishanga ubuso bahinga bwakwiyongera kuko hari ibice cy’igishanga badahinga kuko amazi atahagera neza, hakaba n’ibyo badahinga kuko umugezi wigeze kuzura ukabirundamo isayo.
Ati “Icyo mwadukoreraho ubuvugizi ni uko igishanga cyacu kubera kuzurirwa cyatunganywa. Nanjye ndi mu bo cyateye igihombo muri Mata uyu mwaka wa 2026 ubwo giheruka kuzura".
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yabwiye IGIHE ko hakenewe ishoramari kugira ngo iki gishanga gitunganywe gusa avuga ko nta nyigo yabyo irakorwa.
Ati “Ntabwo ari ahantu hanini, ariko nanone uko haba hangana kose kuhatunganya ni ingenzi. Ni ishoramari risabwa. Turabyifuza ariko bigendana n’inyigo dukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi inajyana n’amategeko y’icyo gishanga no kureba niba koko kiri mu bishanga bigomba gutunganywa bitabangamiye ibidukikije”.
Meya Muzungu avuga ko nta nyigo irakorwa yo kumenya niba iki gishanga gitunganyijwe bitabangamira umugezi wa Nyabarongo.
Igishanga cya Nyabarongo gihingwamo umuceri kuri hegitari 25 hagasarurwamo toni 100. Iki gishanga abakizi neza bavuga ko gitunganyije ubuso buhingwamo umuceri bwakwiyongera bukagera kuri hegitari 40 kikajya gisarurwamo toni 160 z’umuceri ku gihembwe. Kuri ubu gikorerwamo n’abahinzi barenga 50 bibumbiye mu matsinda atatu.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi igaragaza ko iyo byagenze neza iki gishanga gisarurwamo toni 100, bivuze ko mu gihembwe gishize abahinzi bahombye arenga miliyoni 100 Frw kuko ikilo cy’umuceri bakigurisha arenga 1000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!