Bamwe mu bagize Ihuriro ry’Abashoramari bo mu Buhinde, barimo n’abamaze gushora imari mu nganda n’ubukerarugendo bagaragarije Akarere ka Musanze ko bagifite inyota yo gushora imari mu mishinga itandukanye.
Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das, ati “U Rwanda ni igihugu gifite icyerekezo n’imiyoborere bihamye, n’abashoramari bacu bashoye imari ndetse baracyifuza kuyishora muri byinshi nk’ubukerarugendo, inganda, ubwubatsi, uburezi, ubuvuzi n’ibindi. Turifuza rero ubwo bufatanye.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yijeje abo bashoramari ubufatanye bwungura impande zombi binyuze muri iri shoramari.
Ati "Icyo tubakeneyeho ni ubufatanye kugira ngo twese tubyungukiremo, haba mu burezi abana bacu babone aho biga heza, mu buvuzi tugire amavuririro meza ndetse n’izo nganda zitange akazi bitume abatuye intara yacu babyungukiramo. Ni byiza ko abaje mbere bagenda badutangira ubuhamya ko gushora imari iwacu byunguka kandi natwe tuzakomeza gufatanya na bo."
Bamwe mu bashoramari bo mu Rwanda bakorera mu Karere ka Musanze, bo bemeza ko ishoramari ryabo rihagaze neza ariko ko ridahagije kuko hagikenewe byinshi ugeraranyije n’isoko bafite, bakemeza ko biteguye gufatanya na bagenzi babo b’Abahinde baje kunganirana.
Nyirinkindi Aime Ernest washinza Amakoro Investment, ikigo gitunganya amabuye y’amakoro kikayakuramo amatafari yubakishwa inzu n’imihanda, imitako na sima, ni umwe muri bo.
Yagize ati "Ni byiza ko dukoresha aya mahirwe y’amabuye y’amakoro mu kugaragaza ubwiza bw’igihugu cyacu, dukeneye ko atunganywa mu buryo bwihuse kandi ku bwinshi. Tuzifatanya n’aba bashoramari b’Abahinde ku buryo tuzashobora no kuyacuruza ku masoko mpuzamahanga."
Umuyobozi wa Rwanda Hospitality Association muri Zone Nord B, Harerimana Jean Léonard, na we yemeza ko mu rwego bakoreramo bajyaga bahura n’imbogamizi zo kutabasha kwakira ababagana bose ngo ariko guhuza imbaraga n’abo bashoramari bizongerera ubushobozi urwo rwego.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, igaragaza ko mu 2023 u Buhinde bwari buyoboye ibihugu byashoye imari nyinshi mu Rwanda, yabarirwaga agaciro ka miliyoni 175.2$ mu mishinga irenga 3000 bafite mu gihugu hose.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!