Ibi byagarutsweho mu kiganiro kizwi nka ‘Gender Café’ cyabaye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020 hagamijwe kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ahakiri imbogamizi. Ni ibiganiro byahuriranye n’uko UN Women iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe.
Umuyobozi wa UN Women Rwanda, Fatou Lo, yavuze ko hari byinshi byakozwe mu kubahiriza ihame ry’uburinganire ariko anibutse ko nta gihugu na kimwe cyari cyagera ku kigero cyo kuryubahiriza 100%.
Ati “Imiryango igamije guharanira uburenganzira bw’abagore ni imbaraga zidasanzwe mu gusaba Isi nziza kuri buri wese ariko nubwo hari ibyagezweho abagore n’abakobwa baracyakomeje guhura n’imbogamizi zitandukanye iyo bigeze ku cyo bifuza, dutegezeranyije igishyika ukunozwa n’impinduka za nyazo, ndizera ko mwemeranya nanjye iyo mvuze ko twategereje igihe gihagije […] uburinganire bugomba kuba impamo ku bagore bose n’abakobwa hirya no hino ku Isi.”
“Uyu munsi, imyaka 25 nyuma y’Inama ya Beijing ku bagore n’imyaka 45 nyuma y’inama ya mbere yahuje Isi ku bagore yabereye muri Mexique mu 1975 nta gihugu na kimwe gishobora kuvuga ko cyageze ku buringanire.”
Fatou Lo yakomeje avuga ko hirya no hino ku Isi hakiri abagore bahohoterwa abandi bakavutswa uburenganzira bwabo.
Muri iki kiganiro abitabiriye bagize umwanya wo kuganira no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ihame ry’uburinganire rirusheho kugerwaho mu buryo bwuzuye.
Nsanga Sylivie, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu n’ubw’abagore yavuze ko mu Rwanda hari byinshi bimaze kugerwaho mu kubahiriza uburinganire ariko abagore bagihura n’imbogamizi zishingiye ku idini n’umuco.
Ati “Urebye uruhare rw’abagore b’Abanyarwanda muri politiki, urebye mu Nteko Ishinga Amategeko, urebye muri guverinoma muri rusange ubona ko abagore bari kwitabira kuyobora kandi hari n’ubushake bwa Leta bwo gushaka kubaha iyo myanya hari na gahunda nyinshi zitandukanye zo guteza imbere abagore mu bukungu, mu kubafasha kwitinyuka.”
Yakomeje agira ati “Ariko haracyari imbogamizi zijyanye cyane cyane n’umuco wacu, nubwo bwose amategeko cyangwa igihugu kiduhereza amahirwe usanga hari ibindi bibera mu muryango twe abana b’abakobwa tugomba kugenderaho, umuco wacu ufite ahantu umugore agomba kuba [...] noneho hakiyongeraho n’ibijyanye n’idini.”
Nsanga asanga hari imyumvire ikwiye guhinduka nko kumva ko umugore ari we ukwiye guteka no kurera abana. Ikindi asanga igikwiye gukorwa ari ukorohereza abagore mu bijyanye n’akazi ko mu rugo badahemberwa kugira ngo babone umwanya uhagije wo gukora ako bahemberwa.
Abitabiriye ibi biganiro kandi bagaragaje ko abana b’abahungu n’abagabo bakwiye gushyigikira bagenzi babo b’abakobwa n’abagore kugira ngo na bo bagire uburenganzira bwuzuye.
Ikindi cyibanzweho ni ukugerageza kwereka umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa ko bareshya kuva bakiri bato kuko bituma bose bakura bifitiye icyizere ko bashoboye bingana.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof. Jeannette Bayisenge, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira gahunda zigamije kuzamura abagore zirimo uruhare rwabo mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama ihuza ibihugu 20 bifite ubukungu bukomeye ku Isi, G20, yateranye mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaje ko kudasiga inyuma abagore biri mu bintu bitatu bikwiye kwitabwaho mu kubaka icyerekezo kirambye. Ibindi bikwiye kwitabwaho ni ibidukikije n’ikoranabuhanga.











Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!