Ba ambasaderi 16 bahagarariye Israel mu bihugu bitandukanye bya Afurika bari mu mwiherero uri kubera mu Rwanda watangiye ku tariki 12 Nzeri 2022.
Ubwo basuraga urwibutso rwa Kigali kuri uyu wa Kabiri, batemberejwe ibice bitandukanye bigize urwibutso basobanurirwa amateka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, ikorwa rya Jenoside nyirizina n’aho Abanyarwanda bageze biyubaka mu myaka 28 ishize.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yavuze ko nk’igihugu cyanyuze muri Jenoside yakorewe Abayahudi, bafite amateka menshi basangiye n’u Rwanda.
Ati “Dufite imishinga yo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe , ihungabana ry’abavutse nyuma ya Jenoside mu mashuri makuru n’imiryango idaharanira inyungu irimo nka Rwanda We want , duteza imbere umuco wo kwandika no gusoma, abarokotse basangiza abandi ubuhamya bwabo mu nyandiko. Ibi rero uretse kuba bibafasha mu gukira ibikomere, binanyomoza abahakana Jenoside“
Uhagarariye Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel, Sharon Bar-Li yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bikwiriye gukomeza gufatanya kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.
Ati “U Rwanda na Israel dusangiye amateka, dukorera hamwe atari ibikorwa byo kwibuka gusa ahubwo no mu kwigisha kugira ngo ibikorwa nk’ibi bibi bitazongera kubaho ukundi ndetse bikaduha n’imbaraga zo kubaka ejo hazaza heza”
Umwiherero ngarukamwaka w’abahagarariye Israel mu bihugu by’Afurika wari usanzwe ubere muri Israel, ubu bakaba barahisemo ko wabera mu Afurika mu Rwanda. Uyu mwiherero uzarangira tariki 15 Nzeri 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!