00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagronome 14 basoje amasomo ajyanye n’ubuhinzi bubungabunga ubutaka

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 1 April 2022 saa 08:37
Yasuwe :

Abakozi 14 bashinzwe ubuhinzi mu bice n’imiryango itandukanye mu Rwanda bari bamaze imyaka ibiri bongererwa ubumenyi mu buhinzi bubungabunga ubutaka bahawe impamyabumenyi zabo, basabwa kuba umusemburo w’iterambere ry’ubukungu bushingiye ku buhinzi.

Abahawe impamyabumenyi muri iki cyiciro, ni bamwe muri 18 batangiye amasomo yabo mu Ukwakira 2020 basoje kuri uyu wa kane tariki 31 Werurwe 2022, bari basanzwe bakora mu buhinzi mu bice butandukanye bakorera Leta n’indi miryango itandukanye bakaba bagiye kwigisha abandi.

Amasomo bahawe yose yari agamije gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka, bushingiye ahanini ku mahame atatu y’ingenzi ari yo: kudacokoza ubutaka hirindwa kubuhungabanya, gusasira imirima ihinzwemo imyaka kugira ngo isuri idakomeza gutwara ubutaka no guhinduranya ndetse no kuvanga ibihingwa mu buryo bwiza mu mirima birinda ko ubutaka bugunduka.

Abasoje amasomo yabo, bemeza ko ubumenyi bahawe buzabafasha gukora akazi kabo neza no kwigisha abandi kugira ngo ubuhinzi bukorwe neza kandi butange umusaruro ufatika ndetse butangije ubutaka n’ibidukikije.

Makuza Richard, ni umwe muri bo, yagize ati" Tuhakuye ubumenyi buhagije mu buhinzi butanga umusaruro kandi butangiza ubutaka n’ikirere, twize kandi uburyo bwo kwigisha abakuze bari mu buhinzi, dusanzwe duhinga twabanje kurimagura ahantu hose nyamara ubuhinzi bwiza ni ugucukura aho gutera imbuto ahasigaye ukahasasira kugira ngo amazi adakomeza gutwara ubwo butaka bugatakaza umwimerere. Ni ibyo tugiye gukora no kwigisha abakora mu buhinzi."

Iradukunda Jacqueline, usanzwe ukora mu Ishami ry’Iterambere muri AEBR mu Karere ka Gasabo, nawe avuga ko ubumenyi bahawe bagiye kubwigisha abandi bagamije kugera ku buhinzi buteza imbere ababukora n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati" Aya muhugurwa yaduhaye ubumenyi buhagije mu kubungabunga ubutaka. Nk’uko mubizi ubutaka tubusaba byinshi. Mu byo twize ni ukudacokoza ubutaka tuburimagura, kubutwikira no guhinduranya ibihingwa kugira ngo bwa butaka budatwarwa n’amazi ndetse ibyo twabusasije bikongera bikaba ifumbire, ibi bituma ubutaka budatakaza umwimerere wabwo. Ibi nibyo tugiye kwigisha ku buryo bizagera no ku bahinzi bityo tukongera umusaruro w’ubuhinzi."

Umukozi Ushinzwe ubujyanama mu bya tekiniki mu Muryango Tearfund na Canadian Foodgrains Bank muri Afurika yo Hagati n’Iy’Uburengerazuba, John Twiringiyumukiza, yagarutse ku mpamvu y’aya mahugurwa n’icyo bayitezeho ndetse abizeza ubufatanye.

Yagize ati" Twahuguye abakozi bakora mu buhinzi n’abafatanyabikorwa hagamijwe kububakira ubushobozi kugira ngo twongere intambwe n’umuvuduko mu iterambere ryo kwihaza mu biribwa. Bahawe ubumenyi bwimbitse mu buhinzi bubungabunga ubutaka, mu bijyanye n’ubuhinzi bufasha abantu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse bahabwa n’akarusho mu kwigisha abantu bakuze mu kuvugurura ubuhinzi no kongera umusaruro."

Akomeza agira ati" Turizera ko ibyo bahawe bagiye kubyigisha abandi noneho nabo bagire ubumenyi mu kubungabunga ubutaka, kububyaza umusaruro kugira ngo buteze imbere ababukora ndetse twihaze no mu biribwa, byose mu buryo burambye. Tuzakomeza kubaba hafi bajye badusangiza uko bari gukora turebere hamwe icyakongerwamo kugira ngo burusheho gutanga umusaruro."

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere mu Karere ka Burera, Nizeyimbabazi Jean de Dieu, yasabye abo basoje amasomo yabo kurushaho gufatanya n’uturere kuko ubumenyi bahawe bukenewe cyane no mu igenamigambi ryatwo kugira ngo basubize ibibazo by’abaturage biganjemo abahinzi.

Yagize ati" Aba basoje amasomo, barategerejwe cyane kuko bari bakenewe. Ubumenyi bahawe turabasaba ko babwifashisha mu gufasha uturere guhugura abashinzwe ubuhinzi kugira ngo nabo bagire ubumenyi mu buhinzi burengera kandi bubungabunga ubutaka. Birasaba ko ubutaka tubuhingaho ariko tukanaburengera kuko tutaburengeye n’umusaruro twabonaga wagabanuka."

Aya mahugurwa yamaze imyaka 2 yitabiriwe n’abagoronome basanzwe muri gahunda z’iyamamazabuhinzi, abayasoje bakaba bagiye kwigisha abandi hagamijwe kongera umubare w’abahanga bakenewe bikazakomeza kugera ku bahinzi banini n’abato hagamijwe gukora ubuhinzi burengera ubutaka kandi butanga umusaruro mu kwihaza mu biribwa no guteza imbere ababukora n’Igihugu muri rusange.

Yateguwe kandi atangwa na Tearfund ku nkunga ya Canadian Foodgrains Bank n’abandi bafatanyabikorwa barimo RAB, FAO, imiryango nka MCC, CBM, AEE na PDN ndetse n’itorero AEBR.

Umuhango wo gusoza amahugurwa witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagaririye Tearfund n’abafatanyabikorwa, amadini n’inzego za Leta kimwe n’imwe mu miryango mpuzamahanga.

Gahunda ya Canadian Foodgrains Bank na Tearfund yo guhugura abakozi bahugura abandi mu by’ubuhinzi bubungabunga ubutaka yatangiye kugeragerezwa muri Ethiopia, aho yatangiye gutanga umusaruro ikaba igiye no gukomereza mu Rwanda hagamijwe kubyaza umusaruro ubutaka mu buryo burambye.

Ubuhinzi ni umwe mu nkingi za mwamba z’ubukungu bw’Igihugu kuko nko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020, bwihariye 28% byabwo ndetse intego ihari akaba ari ukuzamura ibyo bipimo by’umusaruro.

Abasoje amasomo bashyikirijwe impamyabumenyi
Amasomo yamaze igihe cy'imyaka ibiri bigishwa ubuhinzi burengera ubutaka
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi witabiriwe na bamwe mu bafatanyabikorwa bahagarariye imiryango mpuzamahanga
Byari ibyishimo ku barangije amasomo yabo bamazemo imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages