00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagororwa 78 bari guhabwa amahugurwa na MINUBUMWE, basabwe kuzaharanira ibyubaka igihugu

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 2 September 2026 saa 07:40
Yasuwe :

Abagororwa 78 b’abagore bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari kwitegura gusubira mu miryango yabo nyuma yo kurangiza ibihano, bari guhabwa amahugurwa Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), aho mu nyigisho bahabwa basabwa kuzirinda icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda bakanihatira gutanga uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Ni abagororwa baturutse hirya no hino mu gihugu, bagize icyiciro cya cyenda cy’iyi gahunda y’amahugurwa, aho bagiye bakatirwa imyaka iri hagati ya 15 na 30, ndetse bakaba bafite imyaka y’ubukure inyuranye, uhereye kuri 50 kugeza ku myaka 100.

Mu biganiro bahawe n’abayobozi batandukanye ubwo hatangizwaga aya mahugurwa ku wa 31 Kanama 2026, barimo n’Umuyobozi Mukuru muri MINUBUMWE ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, Kayumba Uwera Marie Alice, yabwiye aba bagororwa ko bategurwa kugira ngo bazasubire mu muryango nyarwanda hirindwa ko bazaba intandaro y’icyahungabanya ubumwe n’ubudaheranwa Abanyarwanda bagezeho.

Yabasabye gukurikira neza inyigisho bazagenda bahabwa kuko zizabafasha kubana neza n’abandi banyarwanda bazaba basanze, no kumva uruhare bakeneweho mu kubaka igihugu.

Ati “Muzakurikire izi nyigisho zibafasha kumva agaciro n’uruhare mu kubaka u Rwanda. Izi nyigisho zizabafashe kumenya agaciro ko gusaba imbabazi no kunoza imibanire myiza y’abo muzasanga, kubwiza ukuri imiryango yanyu n’abakokotse Jenoside, kuko ari byo bizababohora.”

Yabasabye kandi guharanira gusobanukirwa n’impinduka zabaye mu gihugu muri byinshi birimo n’iterambere, ndetse no kwitegura kwakira impinduka zabaye mu miryango yabo badahari, hagamijwe kugira ngo bajyane nazo.

Mu kiganiro bagejejweho na Dr. Mukankomeje Rose, umwe mu mpuguke ku buzima bw’igihugu na we wahaye ikiganiro abagororwa, yababwiye ko igihugu cyose kiri mu rugendo rwo kudaheranwa n’amateka, asaba abagororwa kutazigera bijujutira amateka.

Ati “Kudaheranwa ni uko mwemera kuba Abanyarwanda, mukagira uruhare mu kongera kubaka iki gihugu. Kubaho uvuga ngo barambeshyeye barambeshye, kandi ntacyo byahindura, si byo. Uyu munsi intero nibe imwe yo kwemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, muyigiramo uruhare, ariko noneho mwishimire ko mwongeye kugira uburenganzira bwo kuba bashya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage ari naho Igororero rya Nyamagabe riherereye, Uwamariya Agnès, yabwiye aba bagororwa ko badakwiye kugira impungenge bibaza uko bazakirwa nibagera hanze, kuko abo bazasanga nabo babanza gutegurwa baganirizwa, bityo nabo biteguye kubakira neza.

Yagize ati “Abandi banyarwanda babiteguye neza, imiryango yanyu, abaturanyi ndetse n’ubuyobozi turabiteguye neza, ndetse tubategerejeho umusanzu mu kubaka igihugu. Tuba twaraganirije imiryango n’abaturage muri rusange kandi turanabikomeje; intero ni imwe ni ndi umunyarwanda.”

Kuva iyi gahunda yatangira muri Werurwe 2025, hamaze guhugurwa abagororwa 2826, barimo abagabo 2544 n’abagore 282, habariwemo n’abari guhugurwa ubu, aho abayisoza baba bitezweho kujyana n’abandi banyarwanda mu iterambere.

Abagororwa 78 b'abagore ni bo bari guhabwa amahugurwa y'ibyumweru bisaga bitatu
Umuyobozi Mukuru muri MINUBUMWE ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, Kayumba Uwera Marie Alice, yasabye abagororwa kuzirinda icyahungabanya ubudaheranwa bw'Abanyarwanda
Inzego zitandukanye zigira uruhare mu masomo ahabwa abagororwa bitegura gusoza ibihano byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages