00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bo mu bihugu 30 bya Afurika na Caraïbes bari guhugurirwa mu Rwanda

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 3 August 2026 saa 09:34
Yasuwe :

Abagore 40 bari mu nzego zitandukanye za politiki mu bihugu birenga 31 byo muri Afurika na Caraïbes, bagiye kumara ukwezi bahererwa mu Rwanda amahugurwa ajyanye na politiki.

Amahugurwa yatangiye ku wa 3 Kanama 2026, ari gutangwa n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG).

Akubiyemo kunoza imiyoborere ya politiki, kugira aba bagore abanyapolitiki beza, kuzamura umubare w’abagore muri politiki n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe gahunda z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) muri Afurika, Dr. Jide Okeke, yagaragaje ko aya mahugurwa azajya yigishirizwa mu Rwanda nk’igihugu cyateye imbere mu bijyanye no kubakira abagore ubushobozi muri uru rwego.

Ati “U Rwanda ni cyo gihugu ku Isi gifite umubare munini w’abagore mu myanya y’ubuyobozi, ku Isi ntabwo ari muri Afurika gusa. Muri Afurika turacyafite ibihugu abagore mu myanya y’ubuyobozi ari nka 14% gusa. Kuza kuhigira aya masomo mu gihe cy’ukwezi bizabaha amahirwe yo guhura n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda, babasangize ubumenyi, babagire inama, bahakure amasomo afatika bazajyana mu bihugu byabo.”

Umuyobozi Mukuru wa ASG, Francis Gatare, yasobanuye ko amahugurwa aba bayobozi bagiye guhabwa atari asanzwe atangwa na ASG ahubwo ari ay’igihe gito (short courses) yihariye bashyizeho.

Ati “Ubusanzwe tugira amasomo umuntu yiga akabona impamyabushobozi ariko hari n’andi twigisha by’igihe gito aha umuntu ubumenyi bukenewe mu kintu runaka. Aya na yo ari muri uwo mujyo, tuzajya duha abagore bari muri politiki amasomo y’igihe gito abafasha kumenya ibintu by’ingenzi nko kumenya uko bakwiyamamaza bagatsinda, kumenya kuba abayobozi beza n’ibindi.”

Senateri Bibiane Mbaye Gahamanyi yagaragaje ko kuva na kera mu Rwanda abagore yahoze ari nk’ishyiga ry’inyuma mu buzima bwa buri munsi bw’igihugu.

Ati “Ibyo ni byo byakomeje kuba mu Banyarwanda ndetse no muri Afurika muri rusange aho ubu uyu munsi abagore ari abarezi, abayobozi, abaharanira amahoro n’ubwigenge n’ibindi. Rero ntabwo uyu munsi turi kuvugira abagore ngo bahabwe ijambo ndetse n’amahirwe mu myanya y’ubuyobozi ahubwo turi no kubaka ahazaza ha demokarasi, dukomeza ibigo byacu ndetse no gushyira hamwe kugira ngo tugere ku ntego zacu.”

Depite Mukabalisa Germaine uri mu bazahabwa aya mahugurwa, yagaragaje ko azabafasha byinshi birimo kwigira ku bandi babaye abayobozi beza, kumenya kuba umuyobozi mwiza n’ibindi.

Ati “Muri aya masomo mwabonye ko tuzigana n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye, bari mu nzego zitandukanye za politiki, harimo ababaye abaperezida, harimo abayobozi benshi ku buryo no kwicara ahantu hamwe mugasangira ibitekerezo gusa ari amahirwe. Hari byinshi bazatwigiraho natwe tubigireho ibindi mbese ku buryo tuzava hano dufite ibyo tuzasangiza na bagenzi bacu batagize aya mahirwe.”

Aya mahugurwa azajya atangwa buri mwaka ndetse ku buntu aho hazajya hakirwa abayobozi batandukanye b’abagore bari mu rwego rwa politiki, mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

ASG yatangijwe ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn cyo gushinga ishuri rirera abayobozi ba Afurika b’ejo hazaza cyabaye impamo.

ASG yatashywe ku wa 25 Nzeri 2025 mu gikorwa cyayobowe na Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn.

Ryatangiranye n’abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Sudani y’Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda, na Zimbabwe.

Abagore bo mu bihugu 30 bya Afurika na Caraïbes bari guhugurirwa mu Rwanda
Umuyobozi wa ASG Francis Gatare n'ushinzwe gahunda za UNPD muri Afurika Dr. Jide Okeke basinye amasezerano y'ubufatanye mu kwigisha abagore bo muri Afurika na Caraïbes
Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia yagaragaje ko aya masomo aba banyapolitiki bagiye guhabwa yitezweho guhindura isura y'imiyoborere muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages