Ibi Minisitiri Biruta yabigarutseho ku wa 4 Werurwe 2025, ubwo habaga igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abagore n’abakobwa 204 bamaze umwaka urenga bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Karere ka Bugesera.
Ubwo Minisitiri Biruta yasozaga iyi gahunda yo kugorora aba bagore n’abakobwa 204 ku mugaragaro, yabibukije ko bari muri iki kigo kubera imyitwarire mibi, bityo babonye umwanya uhagije wo kwitekerezaho kugira ngo bafate umwanzuro ntakuka wo kuva mu bibi byose bahozemo.
Yagize ati “Ibikorwa bibi byabarangaga mutaraza hano birashoboka ko mwabireka burundu mubifashijwemo n’aya mahugurwa mumazemo iminsi, ndahamya ko mufite ubumenyi n’ubushobozi by’ibanze byabafasha gutandukana n’imico mibi no gutangira ubuzima bushya.”
Abagorerwaga muri iki kigo bose uko ari 204 bigishijwe imyuga irimo guteka, ubudozi, gutunganya imisatsi n’ibindi bizabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.
Umulisa Joseline uri mu basubijwe mu buzima busanzwe yabwiye IGIHE ko yakoreshaga ibiyobyabwenge ariko inyigisho n’inama yagiriwe bigiye kumufasha gukora neza umwuga wo guteka yigishijwe.
Ati “Nageze hano narakoreshaga ibiyobyabwenge, nari umwari utarifatira umwanzuro, ntaritekerezaho, ariko nahawe inama n’ubukangurambaga butandukanye, nigishwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda kuko nari narazitaye, mu by’ukuri nta mwari w’u Rwanda ukwiriye kwiyandarika.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan yasabye gufasha abasubiye mu buzima busanzwe.
Ati “Icyo dusaba sosiyete ni ukudakomeza kubabona mu ndorerwamo bari babaziho ya kera, niba yari umujuru, indaya n’ibindi. Bamufate, bamwakire, bamwegere bamenye ko avuye mu mahugurwa, bamube hafi kuko nibatabikora azongera ahure na cya kibazo kuko abona ko sosoyete yamwanze.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS igaragaza ko abarenga 7000 kuri ubu bari guhererwa amasomo ku bigo by’igororamuco birimo n’iki cya Gitagata.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!