Ubwo habaga igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa no gutanga impamyabumenyi kubayitabiriye kuwa 15 Gicurasi 2015, umuyobozi wa AWEP mu Rwanda, Kamanzi Uwizera Gloria yavuze ko nyuma y’amasomo ajyanye no kuzamura ubwiza bw’ibicuruzwa byabo bagiye kubafasha kubona n’amasoko.
Yagize ati ”Twaberetse ibyo bashobora gukora kugira ngo ibyo bakora bigere ku rwego rw’isoko mpuzamahanga. Tuzakomeza no kubakurikirana kuko tubafitiye amasoko vuba aha.”
Yakomeje avuga ko hari ibikorwa biteganyijwe muri Nyakanga aho bazabashakira amakuru ashoboka ku masoko ndetse bakabahuza n’abantu bifuza gukorana nabo.
Mukabaziga Venantie wahuguwe yavuze ko yishimiye ubumenyi yungutse kuko buzamufasha gukurura abafatabuguzi bo mu Rwanda no mu bihugu byo hanze, akaba ahamya ko agiye gukoresha neza aya mahirwe abonye yo gufashwa kubona amasoko.
Kuva AWEP yatangira gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012 imaze guhugura abagore barenga 40, mu cyumweru gitaha ikaba iteganya guhugura abagore bakora ubukorikori bo mu Karere ka Rubavu nyuma yaho ikazatangira no guhugura abandi bakora indi mirimo itandukanye.
Mukaneza M.Ange
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO