00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore 49,2% b’abahinzi ntibabikora kinyamwuga- MINAGRI

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 25 June 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko nubwo abagore ari bo bagize ijanisha rinini ry’abakora umwuga w’ubuhinzi mu Rwanda, hakiri icyuho kuko abagera kuri 50,8% ari bo gusa babukora kinyamwuga, mu gihe abasigaye bakabukora by’amaramuko gusa ariko atari akazi kabatunga.

Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu nama yateraniye i Kigali kuri uyu wa 24 Kamena 2026 yiga ku guteza imbere ubuhinzi budaheza abagore kandi bakoroherezwa no kububonamo serivisi z’imari.

Ni inama yahuje inzego zitandukanye zihuriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga witwa JP RWEE ugamije guteza imbere abagore bo mu cyaro.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko mu Rwanda abakora ubuhinzi biganjemo abagore kuko bagize ijanisha rya 79% kandi ko kuva mu myaka ya kera bakunze kubukora by’amaramuko.

Ati “Kuva kera abagore bakunze gukora ubuhinzi ku buso buto kandi bugamije amaramuko y’imiryango yabo. Kubona serivisi z’imari na byo byari ikibazo ndetse no kubona inyongeramusaruro, ikoranabuhanga n’amasoko y’umusaruro bikaba byari hasi cyane ugereranyije n’abagabo.”

Yagaragaje ko ibyo byagiye bigira ingaruka ku bunyamwuga bw’abahinzi b’abagore kuko imibare yo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka igaragaza ko 50,8% by’abagore bakora ubuhinzi ari bo gusa babukora kinyamwuga, mu gihe abandi 49,2% babukora byo gushaka amaramuko.

Icyakora, Dr. Uwituze yagaragaje ko ku ibijyanye na serivisi z’imari ku bagore muri rusange hari intambwe yatewe kuko mu 2024 abizigamira amafaranga mu matsinda n’ahandi hatari mu bigo by’imari bageze kuri 53%.

Gusa ibyo ntibisobanuye ko boroherwa no gukora ubuhinzi kuko bakigorwa no kubona inguzanyo z’igihe kirekire, igishoro cyo kubwagura, kugura ibikoresho bigezweho n’ibindi.

Ibyo bishimangirwa no kuba mu 2024 abatse inguzanyo mu Rwanda mu bigo by’imari bari bagizwe na 13% by’abagabo, mu gihe abagore bari 8% gusa.

Dr. Uwituze yagaragaje ko ari yo mpamvu Guverinoma ishyira imbaraga mu kuzamura abagore mu gukora ubuhinzi bw’umwuga kugira ngo icyerekezo 2050 Igihugu cyihaye kizagerweho, ariko ibigo by’imari bikwiye kongera ingufu mu korohereza abagore.
Ati “Turashishikariza ibigo by’imari kurenga uburyo byari bisanzwe bitangamo inguzanyo bikiga uburyo bushya busubiza ibibazo by’abagore b’abahinzi na rwiyemezamirimo muri bwo. Bakeneye nk’inguzanyo zidahenze, uburyo bwo kwishingirwa mu buhinzi, serivisi z’imari zikoresheje ikoranabuhanga, gukemurirwa ikibazo cy’ingwate n’ibindi.”

Musabyimana Sylivie wo muri koperative y’ubuhinzi mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko we n’abandi bakorana begereye SACCO n’ikindi kigo cy’imari basaba inguzanyo ya miliyoni 4 Frw ariko barayimwa bitewe n’uko badafite ingwate, bituma umushinga wabo udindira.

Yagaragaje ko abona mu cyaro bikigoye kubona serivisi z’imari kuko ibigo by’imari bihakorera ari bike cyane ku buryo usanga na gahunda zishyirwaho zo korohereza abagore kubona inguzanyo bo ziba zibari kure cyane cyangwa ntibanazimenye.

Natete Primitive wo mu Karere ka Ngoma wishingiwe n’umushinga JP RWEE akagurizwa 600.000 Frw, yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice ubu ageze mu mishinga ufite agaciro ka miliyoni 2.5 Frw mu buhinzi n’ubworozi akora kandi inguzanyo yayishyuye neza, ariko agaragaza ahakiri imbogamizi.

Ati “Njye nashyigikiwe n’umushinga kuko nari mu myaka y’urubyiruko, ariko abagore bayirengeje basabwa ingwate bagasanga nta zo bafite bikaba imbogamizi. Babonye inguzanyo na bo bakora bagatera imbere.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) mu Rwanda, Andrea Bagnoli yavuze ko gufasha abagore kugera ku mari ari intambwe iganisha ku kugira imiryango ikomeye, imirire iboneye no kuboneka kw’ibiribwa muri rusange.

Baganiriye ku cyateza imbere umugore mu guhinga kinyamwuga
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Uwituze Solange yavuze ko 49,2% by’abagore bakora ubuhinzi mu Rwanda, batabukora kinyamwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages