Ni igikorwa cyabaye ku wa 21 Werurwe 2025, aho mu bantu 45 bari mu byiciro 15, hatsinzemo 15 gusa.
Umwe mu batsindiye igihembo mu cyiciro cy’abagize impinduka muri sosiyete (Social Impact), Olivia Promise Kabatesi, yavuze ko kubona igihembo nk’iki bivuga ko ibyo akora hari abantu babibona ndetse babiha agaciro.
Yagize ati “Iyo ukoze ikintu kikagira uwo gihindurira ubuzima, kikagira aho kimukura n’aho kimugeza, wumva intego yawe urimo uyigeraho.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille, yavuze ko ari iby’agaciro kubona abantu bahemba abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, kuko bibatera imbaraga.
Ati “Ni ubutumwa bwiza bubabwira ngo ibyo mukora biragaragara, ntabwo bibonwa nabo bigiraho ingaruka nziza gusa, ahubwo natwe nk’igihugu turabibona, kuko abenshi barimo hano ni abafatanyabikorwa batandukanye.”
Yakomeje avuga ko mu myaka myinshi ishize byari bigoye kubona urutonde rw’abagore bagize icyo bakora muri sosiyete rungana gutya, gusa kuri ubu basigaye ari benshi ku buryo n’iyo ugiye guhemba ubura uwo uhemba n’uwo ureka.
Umuyobozi w’ikigo cyigisha ibijyanye n’ubuyobozi cya Lead Access, Iris Irumva, yavuze ko bategura iki gikorwa kugira ngo batere imbaraga abagore n’abakobwa bakora ibikorwa by’indashyikirwa hano mu Rwanda, ariko bihe n’urugero abandi bakishakisha bafite inzozi zo kuzaba abantu bakomeye.
Yakomeje avuga ko binejeje kubona abagore bakorana, bashyize hamwe ndetse batabona bagenzi babo nk’abo bahanganye ahubwo bababona nk’abasenyera umugozi umwe.
Ati “Twabonye abagore baturaga ibihembo byabo abo bakoranye, ababafashije, abatumye bagira ibyo bitekerezo, n’abandi, kandi ibyo ni byo tuba dushaka. Turifuza kubona abandi bagore bakorana bakagira icyo bageraho kubera ko turi mu gihugu cyaduhaye amahirwe.”
Women in Leadership Summit and Awards [WILSa], ni inama ihuza abagore n’abakobwa bakora mu nzego zitandukanye, ndetse abakoze ibikorwa by’indashyikirwa bagahabwa ibihembo.
Itegurwa n’ikigo cyigisha ibijyanye n’ubuyobozi ndetse n’imiyoborere cya Lead Access, aho iha urubuga abari n’abategarugori biteje imbere mu nzego zitandukanye bagasangira ibitekerezo na bagenzi babo bakiri kwiteza imbere.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!