Abahuguwe bose hamwe bari 300 bakaba bahawe amasomo y’ibanze ku kamaro k’urwego rwa Community Policing aho abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha.
Bakanguriwe kandi kurwanya ibiyobyabwenge, bigishwa uko bashaka amakuru n’uburyo bayatanga kandi bakayatangira igihe banahugurwa kubigendanye no gukemura amakimbirane.
CSP Danny Ndayambaje Uyobora Polisi muri ako karere yasabye abitabiriye amahugurwa kumenya ahantu hose hakorerwa ibyaha, hagamijwe kubikumira no kubirwanya.
Umwe mubitabiriye ayo mahugurwa Calixte Gatera akaba ari no muri komite zo kwicungira umutekano (CPCs) mu murenge wa Remera, Akagari ka Rebero, yavuze ko yungukiye byinshi muri aya mahugurwa kuko bizamufasha kunoza akazi ke neza azakora atangira amakuru kugihe kandi yuzuzanya n’izindi nzego.
Ibiganiro nk’ibi kandi byanabereye mu Karere ka Ngoma aho Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’akarere hamwe n’umushinga wa IRC (International Rescue Committee) ukorera muri aka karere bateguye amahugurwa y’umunsi umwe agenewe ba DASSO kugira ngo bungurane ibitekerezo n’uko banoza akazi kabo hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
RNP



















TANGA IGITEKEREZO