00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagifite ibigo bicumbikira abana bo mu mashuri y’incuke n’abanza bahawe integuza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 February 2019 saa 08:31
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igomba gushyira mu bikorwa icyemezo cy’uko uyu mwaka wa 2019 uzarangira nta mwana wo mu mashuri y’incuke n’abanza wiga acumbikirwa.

Iyi Minisiteri ivuga ko abanyeshuri bose bo mu mashuri y’incuke n’abanza bagomba kwiga bataha iwabo mu miryango cyangwa aho barererwa.

Icyemezo cyo guhagarika burundu gahunda yo gucumbikira abana bo mu mashuri y’incuke n’abanza cyafashwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gicurasi 2015 ari nayo yemeje iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’amacumbi y’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Icyo gihe Mineduc yari yatanze imyaka itatu yo kuba uwo mwanzuro wamaze gushyirwa mu bikorwa hose gusa haje kongerwaho undi mwaka ariwo wa 2019.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bigera ku 66 bicumbikira aba bana, aho biteganyijwe ko bitarenze uyu mwaka byose bigomba kuba byarangije gufunga amacumbi burundu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Issac, yabwiye Radio Rwanda ko umwanzuro wafashwe ugomba gushyirwa mu bikorwa keretse ahazagaragazwa impamvu zikomeye.

Ati “Ukeneye kugumana abana yabisaba akagaragaza impamvu zikomeye abo bana akeneye ko bacumbikirwa. Icya mbere ni ukumenya ko umwana w’imyaka 10 waguma aho yiga acumbikirwa ni ukugaragaza impamvu ikomeye isaba ko yakwiga acumbikirwa.”

Abafite ibi bigo bicumbikira abana ku mashuri batangaje ko abana benshi bacumbikira ari abaturuka mu miryango ifite ibibazo bitandukanye.

Umwe yagize ati “Abo dufasha abenshi ni imfubyi, bafashwa n’imishinga, abo dukura ku mihanda, abandi bafite ibibazo mu miryango yabo usanga ababyeyi baratandukanye cyangwa bamwe bataba mu ngo. Rero kubacumbikira birabafasha.”

Inzobere mu buzima bwa muntu, Kagemanyi Léonard, avuga ko umwana warerewe mu muryango ashobora gukura afite imyitwarire myiza inamufasha mu byemezo afata iyo ageze mu gihe cy’ubugimbuke.

Minisitiri Munyakazi yavuze ko itegeko rigomba gukurikizwa ku buryo nta mwana wo mu mashuri abanza ugomba kwiga acumbikirwa ku kigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages