Uretse umusanzu ukomeye uru rwego rutanga mu bukungu bw’igihugu, ni na rumwe mu ziha akazi umubare munini w’Abanyarwanda, kuko kugeza muri Gicurasi 2025, 52,8 % by’abaturarwanda bafite imyaka ibemerera gukora, bakoraga mu bijyanye n’ubuhinzi. Ni umubare wiyongereyeho 1,1% ugereranyije n’ababukoragamo muri Gicurasi 2024.
Mu cyerekezo 2050, u Rwanda rufite intego yo kugera ku iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi bigizwemo uruhare n’abahinzi babigize umwuga, barimo abagore n’abagabo, bazaba bakora ubuhinzi bujyanye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi.
Ibi bizakorwa binyuze mu kwimakaza ubuhinzi bugezweho bugamije isoko kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ikirere, Kunoza imikoreshereze y’inyongeramusaruro n’ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe kongera umusaruro, Kunoza no koroshya uburyo bwo kubona imari n’ubwishingizi mu rwego rw’ubuhinzi no Kwinjiza ibicuruzwa bifite agaciro gahanitse mu ruhererekane nyongeragaciro rwo ku rwego rw’isi bikorwa.
Icyo gihe ubuhinzi buzaba bufite uruhare rwa 16% mu musaruro mbumbe w’igihugu.
Nubwo icyerekezo cy’u Rwanda ari uko ubuhinzi buzajya bugirwamo uruhare n’urubyiruko cyane cyane urwabyize rubifitemo ubumenyi, Ubushakashatsi ku bashomeri n’abakora bwo mu gihembwe cya kabiri cya 2025, bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bugaragaza ko urugendo rukiri rurerure, kuko uru rwego rukiganjemo abatararangije n’amashuri abanza.
Raporo yakozwe kuri ubu bushakashatsi, igaragaza ko mu bakora ubuhinzi bose abagera kuri 38,7% babukora bagamije isoko kandi bakabufata nk’akazi kabo ka buri munsi. Abagera kuri 41,8% bo bakora ubuhinzi bagamije kubona ibyo kurya, mu gihe abandi 19,4% bakora ubuhinzi buciriritse ariko atari ko kazi konyine bafite.
Abahinzi b’abagabo 54,4% nibo babukora bagamije isoko, mu gihe abagore bo ari 43,9%. Ubuhinzi buciriritse bwo bukorwa n’abagore 56,1%, mu gihe abagabo ari 45,6%.
Umubare w’urubyiruko (kuva ku myaka 16-30) rukora ubuhinzi buciriritse (bugamije kubona ibyo kurya gusa) ni 50%. Uruhingira isoko narwo ni 50%.
Abakuze (bafite hejuru y’imyaka 31) bahingira isoko ni 47,5%, mu gihe abahinga ngo babone ibyo kurya gusa ari 52,8%.
59,7% by’abakora ubuhinzi ntibize n’amashuri abanza
Imibare yavuye muri ubu bushakashatsi igaragaza ko 59,7% by’abakora ubuhinzi mu Rwanda batakandagiye no mu mashuri abanza. Gusa ni imibare igenda igabanyuka kuko mu gihembwe cya kabiri cya 2024 bari 60%. Mu gihe nk’icyo mu 2019 bwo bari 64,5%.
Abakora ubuhinzi barangije amashuri abanza bo ni 31,8%. Abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye babukora ni 5,2%, abarangije ayisumbuye bakaba 2,7%.
Mu bakora ubuhinzi mu Rwanda, abarangije kaminuza ni 0,4%. Ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024 baragabanyutse kuko bari 0,5%.
Mu bakora ubuhinzi bugamije isoko abatarakandagiye mu mashuri abanza ni bo bakomeza kuza imbere kuko ari 64,8%, abarangije abanza bakaba 28,6%. Abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni 4,1%, mu gihe abize amashuri yisumbuye ari 2%. Abarangije kaminuza bo ni 0,4%.
Kugeza ubu mu bakora ubuhinzi mu Rwanda, abagera kuri 65,5% ni abagore n’abakobwa, mu gihe abandi ari abagabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!