Izabera ahitwa Gaylord National Resort and Convention Center kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 3 Gashyantare 2024.
Perezida Paul Kagame azaganira n’Abanyarwanda baba mu mahanga ku buryo bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Biteganyijwe ko hazabaho inama y’Ihuriro ry’Ubucuruzi igamije kuzamura ubucuruzi no kureshya abashoramari, habeho gusura abatanga serivisi mu nzego za Leta y’u Rwanda n’urw’abikorera.
Hazabaho kandi gahunda yo kugura ibikorerwa mu Rwanda bizamurikirwa i Washington D.C n’iyo kugaragaza amahirwe y’akazi ari mu Rwanda.
Iri huriro rizasozwa n’igitaramo cy’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bruce Melodie, Teta Diana na The Ben.
Rwanda Day yatangiye kuba mu 2010. Yabereye mu mijyi yo ku mugabane w’u Burayi na Amerika nka Bonn mu Budage, Bruxelles mu Bubiligi, Paris mu Bufaransa, Londres mu Bwongereza, Toronto muri Canada; Amsterdam mu Buholandi, Chicago, Boston, Atlanta, Dallas na San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rwanda Day iheruka yabereye i Bonn mu Budage mu Ukwakira 2019. Yahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga 3500.
Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, cyatumye ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bihagarara, ntabwo iri huriro ryabayeho mu 2020, 2021, 2022 na 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!