Ibi abaganga batandukanye babigarutseho ubwo baganiraga ku byo bashobora kungukira mu rugendoshuri bazagirira mu gihugu cya Turukiya mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo.
Raporo zikorwa n’ibigo by’ubuzima ku isi zivuga ko mu bantu bava ku mugabane w’Afurika bagiye gushaka serivisi z’ubuzima hanze yawo, 96% bajya mu bihugu by’Aziya, ariko abenshi bajya mu mavuriro yo mu Buhinde.
Turukiya ni kimwe mu bihugu biri gutera imbere mu rwego rw’ubuzima kandi kiganwa n’abarwayi bava ku migabane hafi ya yose, cyane cyane Afurika n’u Burayi.
Abarwayi 62% bavuwe mu mwaka wa 2013 bemeje ko bahawe serivisi nziza n’ibitaro byo mu gihugu cya Turukiya.
Bamwe mu baganga bo mu Rwanda bashingiye ku mikorere y’amwe mu mavuriro yo mu gihugu cya Turukiya basobanuriwe, bemeza ko nibagerayo bazahavoma ubumenyi bwinshi.
Emmanuel Kayibanda, umuganga ukora umwuga wo kubaga mu bitaro by’umwami Faisal, avuga ko nagera muri Turukiya, azaba agiye kwiga udushya turi mu mavuriro yaho twagira icyo dufasha ku Rwanda.
Yagize ati”iyo ugiye kureba ibitaro ntabwo ureba amazu, ubaza uko bakora. Njye ningenda nzareba udushya bafite kuburyo twagirira akamaro u Rwanda mu gihe naba ngarutse”
Kayibanda avuga ko bagikeneye kubaka ubumenyi, bityo ngo aho bagenda bajya hari ibyo bahungukira, kimwe n’uko nabo hari ibyo babungukiraho mu bumenyi bafite.
Uretse ubumenyi bateze kuvoma mu mavuriro, ngo bazasangira imikorere n’ibitaro binyuranye byo muri Turukiya, banatangize umubano ugamije ubufatanye n’ibitaro bitandukanye bazasura muri uyu mwaka wa 2015.



















TANGA IGITEKEREZO