00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo 55% batageze mu ishuri ntibisiramuje

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 18 July 2026 saa 02:56
Yasuwe :

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko 55,5% by’abagabo bafite imyaka iri hagati 15 na 49 batisiramuje ari abatarageze mu ishuri.

Ni imibare ikubiye muri raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, yasohotse ku wa 30 Kamena 2026.

Igaragaza uko gusiramurwa kw’abagabo bihagaze mu Rwanda nk’imwe mu ngamba zo kwirinda indwara gukwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, igihugu cyashyizemo ingufu kuva mu myaya ishize.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 6.548 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 59, ariko isesengura rirambuye rishingiye ku myaka, aho batuye, urwego rw’uburezi n’idini ryo ryakorewe ku bagabo 5.891 bafite imyaka kuva kuri 15-49.

Muri rusange bugaragaza ko abagabo 72% bafite imyaka kuva kuri 15 kugeza kuri 49 mu Rwanda basiramuwe mu gihe 28% ari bo badasiramuye.

Iyo ni intambwe nini yatewe kuko mu 2020 RBC yatangaje ko mu Rwanda abagabo bari barisiramuje muri rusange bari 40% bavuye kuri 29,6% mu 2015 mu gihe mu 2010 bari 13% gusa.

RDHS ya 2025 igaragaza ko abagabo batigeze biga ari bo bisiramuje ku kigero cyo hasi kuko muri bo 44,5% ari bo basiramuwe, mu gihe 55.5% batasiramuye.

Mu bize amashuri abanza, abasiramuwe ni 63,8%, mu gihe 36% batasiramuye naho abize amashuri yisumbuye basiramuwe ku gipimo cya 89,8%, abize hejuru y’amashuri yisumbuye bisiramuje bo bagera kuri 90,5%.

Ku bijyanye n’ubukungu, ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bo mu miryango ikennye cyane ari bo bafite igipimo cyo gusiramurwa kiri hasi.

Mu bari mu cyiciro cy’ubukungu cyo hasi cyane, 55,9% ni bo basiramuwe, mu gihe 44,1% batasiramuye. Uko ubukungu burutana iyo mibare irazamuka kuko mu bakize cyane bwasanze abasiramuye ari 86,2%.

Umujyi wa Kigali ni wo urimo abagabo benshi bisiramuje, aho abagera kuri 81,5% mu bahatuye bafite imyaka 15 kugeza kuri 49 basiramuwe.

Intara y’Iburasirazuba ikurikiraho n’igipimo cya 74,2%, Intara y’Iburengerazuba ikagira 71,2%, Intara y’Amajyepfo ifite abagabo bisiramuje 66,2%, naho Intara y’Amajyaruguru irimo abagabo 65,6% bisiramuje.

Abakiri bato ni bo basiramuwe ku bwinshi

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakiri bato bafite igipimo cyo gusiramurwa kiri hejuru ugereranyije n’abakuru.

Mu bafite imyaka 15 kugeza kuri 19, abasiramuwe ni 86,3%, mu gihe abafite imyaka 20 kugeza kuri 24 ari 90%.

Ariko uko imyaka izamuka ni ko umubare w’abasiramuwe ugabanyuka kuko mu bafite imyaka 40 kugeza kuri 44, abasiramuwe ni 44%, naho mu bafite imyaka 45 kugeza kuri 49 abasiramuwe ni 41,9%.

Ku bijyanye n’amadini, ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo b’Abayisilamu ari bo bafite igipimo cyo gusiramurwa kiri hejuru ugereranyije n’abandi kuko abagera kuri 95,7% bavuga ko basiramuwe.
Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi ni bo bakurikiraho kuko mu bagabo bahasengera abagera kuri 75,3% bari hagati ya 15 na 49 basiramuye.

Ni mu gihe abagabo b’Abaprotestant barimo abasiramuye 72,2%, naho Abagatolika basiramuye ni 69,5% mu gihe abagabo bavuga ko nta dini bafite, abasiramuwe ari 68,2%.

Ubushakashatsi ntibugaragaza impamvu zitera iri tandukaniro hagati y’ibyiciro by’abagabo basiramuye n’abadasiramuye.

Abagabo batize ni bo biganjemo abadasiramuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages