00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaforomo n’Ababyaza basabwe gukorera ubuvugizi bagenzi babo bakora nta masezerano bafite

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 22 March 2025 saa 11:10
Yasuwe :

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwasabye abakora aka kazi mu bitaro cyangwa ibigo by’ubuvuzi byigenga gukorera ubuvugizi bagenzi babo bakora uyu mwuga nta masezerano y’akazi bafite.

Ibi, ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yabaye ku wa 21 Werurwe 2025, yateguwe na RNMU aho yigishiga abayobozi b’abaforomo n’ababyaza baturutse mu bitaro n’ibigo by’ubuvuzi byigenga ibijyanye n’amategeko y’umurimo abarengera mu kazi bakora.

Umuyobozi w’Abaforomo muri La Croix du sud (Kwa Nyirinkwaya),Ugiramuhoza Martine, yatangaje ko bongeye kwibutswa akamaro k’inshingano zabo kandi biteguye gukorera ubuvugizi abo bahagarariye.

Ati “Twabonye ko dukwiye gukorera ubuvugizi abo duhagarariye. Batweretse kandi ko hariho n’uburyo bw’ibiganiro bishobora guhuza umukozi n’umukoresha kugira ngo bagirane amasezerano akwiye.”

Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André yavuze ko aya mahugurwa yateguwe nyuma y’aho abaforomo bo mu bigo byigenga bagaragaje ko bafite ikibazo cyo gukora nta masezerano bafite.

Ati “Byagiye bigaragara ko abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro no mu bigo by’ubuvuzi, bafite ibibazo byo gukora nta masezerano y’akazi bafite, n’abayafite ugasanga ari ay’ukwezi kumwe cyangwa atandatu mbega ntabwo baba bafite akazi mu buryo bugaragara.”

Yakomeje avuga n’abafite ayo masezerano, usanga akenshi ibyo bigo byigenga bitabaha ubwishingizi bwo kwivuza cyangwa bakabakoresha igihe kinini umukoresha yumva yishakiye.

Ati “Ikindi ni uko usanga bakora nta bwishingizi bwo kwivuza, usanga hari nk’abantu umukoresha akoresha igihe yumva yishakiye, mbega nta kintu kijyanye n’amategeko agenga umurimo bakurikiza.”

Umujyanama mu by’amategeko agenga umurimo, Hobees Nkundimana, yasabye abayobozi bahawe aya mahugurwa kuzakorera ubuvugizi abo bakozi badafite amasezerano.

Ati “Turizera neza ko nyuma y’amahugurwa muzaba abavugizi b’ibigo byigenga bigikoresha abakozi bafite amasezerano atanditse. Ntabwo ari abaforomo n’ababyaza gusa ahubwo n’abandi bakora kwa muganga bagomba kuba bafite amasezerano yanditse.”

Yakomeje agira ati “Amasezerano y’umurimo agomba kuba yanditse ndetse n’itegeko ry’umurimo ryerekana ko atanditse atagomba kurenza iminsi 90.”

Habayeho n’amatora y’abazahagararira RNMU mu bigo by’ubuvuzi byigenga aho abatowe bazamara igihe cy’imyaka irindwi, inshingano zabo zirimo guhuza ibikorwa by’abahagarariye RNMU mu bigo bakoreramo, gukora ubuvugizi ku mibereho myiza n’imikoranire ku banyamuryango.

Umuforomo Rurangirwa Jean Damascene niwe watorewe kuyobora iyi komite izahagararira RNMU mu bigo byigenga.

Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André yagaragaje ko iyo ukoresheje umukozi utamufashe neza adatanga umusaruro
Komite yatowe yahize gukorera ubuvugizi Abaforomo n'Ababyaza bakora mu bitaro byigenga badafite amasezerano
Umujyanama mu by’amategeko agenga umurimo, Hobees Nkundimana, yasabye abayobozi bahawe aya mahugurwa kuzakorera ubuvugizi abo bakozi badafite amasezerano
Aya mahugurwa yitabiriwe n'Abayobozi b'Abaforomo n'Ababyaza baturutse mu bigo by'ubuvuzi byigenga bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .