00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaforomo n’ababyaza batangiye imenyereza ribinjiza ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 29 September 2023 saa 03:19
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwafashije icyiciro cya mbere cy’abaforomo n’ababyaza 15 bamaze igihe gito barangije kwiga kaminuza mu Rwanda, gutangira kwimenyereza umwuga mu Bitaro bya Nyarugenge, ibyitezweho kugira uruhare mu kuziba icyuho cy’abakozi bake bakora uwo mwuga.

Ni muri gahunda y’uru rwego yo gufasha abakirangiza kwiga kaminuza kuba bahuzwa n’ibigo bibakeneye bakabikoreramo imenyerezamwuga, ibyitezweho kugira uruhare mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko rurangiza kwiga rugatinda kubona akazi, kuko abagaragaje ubuhanga baba bafite amahirwe menshi yo kuvamo abakozi b’ibyo bigo iyo bisanganwe icyuho.

Abo baforomo n’ababyaza batoranyijwe bazimenyereza umwuga mu gihe cy’amezi atandatu, bayakore bagenerwa amafaranga ibihumbi 150 Frw buri kwezi n’ifunguro rya saa sita, bikorwe ku bufatanye bwa RDB ndetse n’ibyo bitaro bakoreraho.

Batoranywa bigizwemo uruhare n’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) ndetse hagahugurwa abafite ‘Lisence’ itangwa n’Inama y’igihugu y’abaforomo n’ababyaza (National Council of Nurses and Midwifery: NCNM), ibahesha kwemererwa kuba bakora uwo mwuga.

Ku wa 26 Nzeri 2023 ubwo RDB na RNMU basuraga abo baforomo n’ababyaza bamaze igihe gito batangiye kwimenyereza umwuga ku Bitaro bya Nyarugenge ngo harebwe imikorere yabo n’imbogamizi bafite, ushinzwe gahunda ya leta y’itangwa ry’imenyerezamwuga muri RDB, Lydia Ingabire, yavuze ko iyi gahunda yo gufasha urubyiruko kubona akazi iri no kugira uruhare mu kuziba icyuho cy’abakozi bake mu bigo bihabwa ababikoreramo imenyerezamwuga.

Ati ‘‘Intego cyane cyane yo kwimenyereza umwuga ni ukugira ngo babone akazi. Kwimenyereza umwuga ubundi ni intambwe ya mbere ibageza ku isoko ry’umurimo. (…) ariko na none uku kwimenyereza umwuga bifasha cyane n’ibigo kugira ngo iyo bafite icyuho mu bakozi wenda bagiye, abimenyereza baraza bagakora.’’

Umutoni Gentille, umuforomokazi uri mu cyiciro kiri kwimenyereza umwuga ku Bitaro bya Nyarugenge, yavuze ko ari iby’agaciro kuba RDB na RNMU baratekereje ku gutangira iyi gahunda kuko iri kubafasha bakiyungura ubumenyi buzabafasha kunoza umwuga bakora.

Ati ‘‘Kuva nagera aha byaramfashije cyane kuko byanyeretse ko RDB ndetse na RNMU bangiriye icyizere baranyohereza, kwicara mu rugo ntabwo byari kumfasha. Hari byinshi nigira hano bijyanye n’umwuga wanjye n’amahirwe menshi.’’

Iradukunda Patrick, yavuze ko mu byumweru bibiri amaze ahabwa ubumenyi bumuha ubushobozi bwo kunoza umwuga, ari bimwe mu bizagira uruhare mu gutuma bakomeza kwita ku barwayi neza kurusha uko byamera baramutse bahawe akazi batabanje kwimenyereza uwo mwuga.

Biteganyijwe ko abari guhabwa imenyerezamwuga nibarangiza amezi atandatu batarabona akazi, bazaba bemerewe gukomeza gukorera ko Bitaro bya Nyarugenge mu yandi mezi atandatu akurikiraho.

Umunyamabanga Mukuru wa RNMU, Rurangwa Gerard, yavuze ko iyi gahunda yo gutanga imenyerezamwuga ku baforomo n’ababyaza izagira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda no kongera abakozi bo muri urwo rwego, ibizagira uruhare mu kurokora ubuzima bwa benshi kuko gukurikirana ubuzima bwa muntu bisaba kugira ubunararibonye.

Ati ‘‘Nibwo bakirangiza amashuri, rero tukaba twarabashakiye aho bimenyereza umwuga ku bufatanye na RDB kugira ngo baze kwimenyereza umwuga, ubundi umwuga wo kuvura ntabwo umeze nk’indi myuga yose isanzwe, bisaba ko umuntu abanza akagira ubunararibonye bwo gukora ku buzima bw’umuntu.’’

Rurangwa yongeyeho ko abo bari kwimenyereza umwuga bafite amahirwe menshi yo kuzahita bahabwa akazi, hakurikijwe icyuho u Rwanda rugifite mu kongera umubare w’abaforomo n’ababyaza.

Na nyuma y’iki cyiciro cya mbere kiri guhabwa imenyerezamwuga iyi gahunda izakomeza nk’uko biri muri gahunda y’imikoranire ya RDB na RNMU.

Mu Rwanda hari abaforomo ibihumbi 14.227, ab’igitsinagore ni 9239 mu gihe ab’igitsinagabo ari 4988. Ababyaza bagera ku 2110 barimo 1576 b’igitsinagore na 534 b’igitsinabagabo.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko u Rwanda rufite icyuho mu mubare w’abaforomo, abaforomakazi n’ababyaza rufite kuko nibura abahari bangana na ¼ cy’abakenewe.

Abaforomo n'ababyaza bari gukorera imenyerezamwuga mu Bitaro bya Nyarugenge
Abaforomo n'ababyaza bari gukora imenyerezamwuga ku Bitaro bya Nyarugenge bavuza ko bizabafasha kunoza imikorere yabo mu kazi
Umunyamabanga Mukuru wa RNMU, Rurangwa Gerard, yakomoje ku kuba iyi gahunda yo gutanga imenyerezamwuga ku baforomo n’ababyaza izagira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda no kongera abakozi bo muri urwo rwego
Icyiciro cya mbere cy'abaforomo n'ababyaza 15 ni cyo cyahereweho mu kubashakira aho bakora imenyerezamwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages