Kuba abafite ubumuga bwo kutumva, hari itegeko ribabuza kuba batwara ibinyabiziga, basanga ari ukubavutsa uburenganzira bwabo bakibaza impamvu badakomorerwa kandi mu bihugu bituranye n’u Rwanda abahari bemererwa kubitwara, bityo bakifuza ko inzego zibishinzwe zareba iby’icyo kibazo.
Aimable Sibomana wo mu Karere ka Nyanza, afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yifuza ko abashinzwe gutora amategeko mu Rwanda no kuyavugurura bareba ku burenganzira bw’abafite ubumuga na bo bagakomorerwa nk’uko bimeze mu bindi bihugu.
Sibomana ukoresha ururimi rw’amarenga, asemurirwa na Diane Umutesi yagize ati “Ahandi muri EAC mbona bemererwa gutwara ibinyabiziga, ariko hano mu Rwanda amategeko akabibuza, ndifuza ko mwadukorera ubuvugizi itegeko rikavugururwa natwe tukaba twakwemererwa gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permet de conduire) nk’abandi, kuko mbona muri Uganda byemewe”.
Depite Gaston Rusiha uhagarariye icyiciro cy’abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko icyo kibazo kigaragazwa n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyumvikana kandi kimaze igihe kirekire kigaragazwa, ariko nanubu nta gisubizo bifuza kiraboneka.
Ati “Ni ikintu cyavuzweho kuva kera, ngira ngo twagiye tukiganiraho n’inzego zitandukanye ariko bakagenda batugaragariza ko amategeko y’u Rwanda atabyemera. Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zitugaragariza ko iyo umuntu afite ubumuga bwo kutumva agatwara imodoka adashobora kumva amahoni y’imodoka zimuri inyuma, bityo ngo bikaba byeteza impanuka”.
Depite Rusiha na we yemeza ko muri bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, biri no mu muryango wa EAC, abafite ubumuga bwo kutumva bemererwa gutwara imodoka, akabona mu guhuza amategeko abafite ubumuga bo mu Rwanda bashobora kuhabonera umuti w’ikibazo bamaranye igihe kirekire.
Ati “Ikibazo ni uko hari ibihugu bimwe na bimwe duturanye, cyane cyane turi hamwe mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’I Burasirazu (EAC), bitanga izo mpushya zo gutwara ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva. Aho mbona bizakemukira ni uguhuza amategeko kuri gahunda y’isoko rimwe, niba hari ahantu bitandukana bikazagaragara ko itegeko rimwe ribangamira abantu ahangaha, ahandi rikabaha amahirwe, tugomba gukora ubuvugizi kugira ngo ayo mategeko ahuzwe”.
Depite Rusiha na we avuga ko kugeza ubu atumva impamvu mu Rwanda amategeko agikumira abafite ubumuga bwo kutumva bakabuzwa gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Ati “Kubera ko imodoka zigira ‘rétroviseur’ (indorerwamo zireba ibiri inyuma)niba atwaye imodoka, izindi modoka cyangwa ibinyabiziga biri inyuma ye arabibona. Ubuvugizi turabukora ariko bakatugaragariza icyo kibazo, niba amategeko ya hano adashoboye guhinduka, reka tuzabihuze muri EAC ni yo nzira tubona izatworohera”.
Depite Rusiha avuga kandi ko mu bihugu birimo Uganda na Kenya aho abafite ubumuga bwo kutumva bemerwa gutwara ibinyabiziga, kugeza ubu nta kibazo azi baba bateza mu muhanda.
Ashimangira ko icyo kibazo bazakomeza kugikoraho ubuvugizi mu Rwanda kugeza igihe inzego zibishinzwe zizabyumva bigashyirwa mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO