Ni imbogamizi bagaragaje kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020, ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 12 umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera, wizihirijwe mu Karere ka Musanze.
Kuri uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Inkoni yera ubushobozi bwanjye", Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutabona RUB (Rwanda Union of the Blind) ku nkunga ya GIZ watanze inkoni kuri bamwe badafite ubushobozi bwo kuzigurira.
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bahawe izi nkoni,bavuga ko kuba inkoni bifashisha mu gihe bashaka kugira aho bajya cyangwa kugira icyo bakora, igihenze ndetse ikaba itabasha kuboneka henshi mu gihugu, bikiri imbogamizi ibakomereye cyane.
Rwemera Edouard ukomoka mu Karere ka Rulindo avuga ko iyi nkoni nk’abafite ubumuga bwo kutabona bayikenera umunsi ku munsi.
Ati " Iyi nkoni yacu idufasha kwijyana ahantu hatandukanye, nko kwaka serivise mu buyobozi, kujya mu nama duhuriramo na bagenzi bacu n’izindi ziba zateguwe na Leta n’ahandi, ariko ziracyahenze cyane kuko uyikeneye ntayibona munsi y’ibihumbi 35, abenshi muri twe ntabushobozi bagira bwo kuzigurira, bigatuma bigunga bagahama mu rugo, turasaba ko twakoroherezwa kuzibona tukava mu bwigunge"
Gato Marceline, wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nawe avuga ko usibye kuba izi nkoni zihenze zinaboneka hake mu Gihugu, ibintu ngo bituma n’ubonye ubushobozi bwo kuyigura hiyongeraho igiciro cy’urugendo.
Ati “Nishimiye ko ngize amahirwe yo kubona iyi nkoni, kubera ubushobozi buke nigaga ntayo ngira, byasabaga ko ngira umuntu umperekeza cyangwa nkayitira.”
“Usibye no kuba iyi nkoni ihenze inaboneka hake mu Gihugu, kuko aho tuzi ni mu Bitaro bya Kabgayi, kuva mu Majyaruguru ujyayo nabyo birahenze, nk’uko Leta isanzwe idufasha muri byinshi twabasabaga ko iki kibazo bagishyira mu by’ibanze kuko ni inyunganizi ikomeye kuri twe."
Umuyobozi uhagarariye agashami k’ubuvugizi muri komite y’abafite ubumuga bwo kutabona, Mugisha Jaque avuga ko uyu munsi kuri bo ari umwanya wo kumenyekanisha inkoni yera nk’ ikimenyetso cy’abafite ubu bumuga.
Kuva uyu mwaka watangira GIZ imaze gutanga inkoni 450,zizasaranganywa abafite ubumuga bwo kutabona mu gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku bacuruza izi nkoni kugira ngo bazikwirakwize mu gihugu hose.
Yagize ati “Umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera udufasha kurebera hamwe niba ibikenerwa byose n’ufite ubumuga bwo kutabona bihari kuko u Rwanda rwacu rudaheza, abatabona hari ibyo baba bakeneye by’umwihariko bibafasha kwiteza imbere.”
“batubwiye ko kubona izi nkoni bitaborohera ndetse ko ziboneka hake mu gihugu, tugiye gukomeza ubuvugizi kubazicuruza bakazegereza abazifitiye ubushobozi, ikindi tuzakomeza kuvugana n’abafatanyabikorwa bacu babafashe kuzibona, ariko ubu buvugizi buzakomeza no ku rwego rw’Igihugu."
Kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa bafite ubumuga bwo kutabona bari hagati 2500 na 3000,gusa abenshi muri bo usanga bahuriye ku kibazo cyo kutagira iyi nkoni kandi ari ingenzi mu buzima bwabo bwa buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!