Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2015, inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ikoranabuhanga n’umuco UNESCO, muri gahunda y’igihugu ya ‘Hanga umurimo’, bahaye mudasobwa abafite ubumuga bwo kutabona.
Izi mudasobwa zitezweho kuba igisubizo ku bibazo abazihawe bari bafite, kuko uretse gukemura ikibazo cy’ababimaga akazi bavuga ko batabasha kugakora nta mudasobwa, zizanabafasha kugahatanira no kumenya aho kari.
Umwe mu bahawe mudasobwa Nshimyumuremyi Metusalemu wize Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko izamufasha no kwandika umushinga akaba yakwaka inguzanyo mu bigo by’imari akiteza imbere.
Yagize ati “Twajyaga kwaka akazi imashini ikaba imbogamizi kuko amasomo tuzakoramo ibizami abenshi twayasize muri Kaminuza. Ubu tuzajya twandika imishinga neza tube twayijyana muri banki, tujye kuri internet tumenye ahari imirimo, bityo natwe tubashe kubaka igihugu n’imiryango yacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko izi mashini ari intangiriro y’ubuzima ku bafite ubumuga bwo kutabona.
Yagize ati “Izi mashini zizabafasha gukomeza kwiyibutsa amasomo yabo no gukora ubushakashatsi ndetse bakaba banaziheraho bihangira imirimo.”
Uhagarariye UNESCO mu Rwanda, Bernardin Rutazibwa, yasabye abafite ubumuga bwo kutabona gukomeza ubutwari bwo kuba barabashije kwiga no kudaheranwa n’ubumuga bafite.
Buri mudasobwa ifite agaciro ka 600,000, NCPD yatanze mudasobwa 20, naho UNESCO itanga mudasobwa zirindwi, zose zikaba zirimo Porogaramu z’ibanze zikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.
Cyprien Niyomwungeri
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO