Ibi babitangaje mu mahugurwa yahuje imiryango itandukanye y’abafite ubumuga ndetse n’inzego zishinzwe gufata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa, yasojwe kuwa 6 Kanama 2015, amahugurwa yari agamije kurebera hamwe uburyo ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu bafite ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’abafite ubumuga mu kurwanya virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima(UPHLS), Karangwa François Xavier, yavuze ko bahura n’ihohoterwa ritandukanye harimo n’irishingiye ku gitsina, ariko akenshi ugasanga kubivuga bitaborohera, kuko hari ubwo kugera ku rwego bagomba kubigezaho bibagora cyangwa ugasanga batabasha no kumvikana n’uwo bagezaho ikibazo, bitewe n’uburyo bakoresha mu gutanga amakuru.
Bizimana Jean Damascene, ukuriye urubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva, yagize ati: ”Kuba ufite ubumuga bwo kutavuga ashobora guhura n’ikibazo bikaba ngombwa ko hakenerwa umusemuzi bishobora kumubangamira. Bishobora kumutera agahinda kuko hari ubwo aba atifuza ko ikibazo cye kimenywa n’abandi bantu.”
Abafite ubumuga kandi bavuga ko iyo bigeze mu bijyanye no kubona imirimo ikibazo gikomera kurushaho, kuko akenshi bashobora gukora ibizami nk’abandi yewe bakanatsinda, ariko ugasanga ntibahawe imirimo kuko abakoresha batekereza ko nta bushobozi bafite nk’uko byemezwa na Mukeshimana Jean Marie Vianney, ukorera umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona.
Mukeshimana yagize ati: ”Biragoranye cyane kugira ngo uzajye gusaba akazi hamwe n’abandi ukabone, ikigoye cyane ariko ni imyumvire. Bakureba ubushobozi buke bwo ku maso ahari bagatekereza ko no mu bwonko ari ko hameze.”
Niyomugabo Romalis, uhagarariye Urugaga UPHLS avuga ko abanyarwanda batari bakwiye kubona abafite ubumuga nk’aho atari abantu ngo nibakorerwa ihohoterwa bumve ko nta kidasanzwe cyabaye, ahubwo bakwihutira gutanga amakuru kugira ngo ihohoterwa ribakorerwa ricike burundu.
Abafite ubumuga kandi bifuza ko imanza z’abahohoteye abagore n’abana bafite ubumuga bitwaje intege nke zabo zagakwiye kujya zicirwa mu ruhame kugira ngo n’abandi bari bafite imigambi yo kubikora bibabere isomo.
Mukaneza M.Ange
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO