00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bahishwa mu nzu no mu gikari bagiye kumenyekana

Yanditswe na Yvette Balinda
Kuya 21 September 2022 saa 08:30
Yasuwe :

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) igiye gukora ibarura rusange ry’abafite ubumuga mu gihugu hose mu rwego rwo kubona imibare nyayo izasimbura iy’ibarura ryo mu 2012.

Abafite ubumuga ubumuga bahishwaga mu nzu cyangwa mu gikari nabo bazagerwaho n’iri barura bitewe n’uko ryateguwe n’uburyo rizakorwamo.

Iri barura rikazakorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga DMIS (Disability Management Information System), aho kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, NCPD yashyikirijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizarikoreshwamo.

Umuryango Humanity Inclusion (HI) na CRS muri Porogaramu ya Gikuriro kuri bose bashyikirije NCPD ibikoresho birimo mudasobwa ngendanwa [laptop] 32, ibyuma bisohora inyandiko (Printer) bibiri ndetse na televiziyo izajya yifashishwa mu kwerekana aho ibarura rigeze.

Ikoranabuhanga rya DMIS rizakoreshwa na nyuma y’ibarura aho hazaba hari umukozi ubishinzwe kuri buri murenge mu rwego rwo kubarura abazagira cyangwa se bakavukana ubumuga nyuma y’ibarura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yasobanuye ko iri barura ritandukanye n’iryakozwe mu 2014-2015 ryakorerwaga kwa muganga mu buryo bw’ubuvuzi kuko ubu hazifashishwa ibibazo byemerejwe i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika byo kureba ingano y’ubumuga umuntu afite ndetse n’imbogamizi zabwo.

Abafite ubumuga batabashaga kugera ahakorerwa ibarura ndetse n’abo imiryango yabo ihisha mu nzu no mu gikari bazabasha kubarurwa kuko bazasangwa aho batuye.

Ndayisaba ati “Ibarura rizakorwa n’abafite ubumuga bamwe bari muri ziriya nzego zibashinzwe. Tuzifashisha n’inzego z’ibanze kuko nibo baba bafite amakuru y’abatuye aho bayobora ku buryo twizera ko ntawe ibarura rizasiga kuko abazaba barikora bazaba bafite amakuru ahagije ndetse baranahuguwe”.

Ikoranabuhanga rya DMIS rizabika amakuru y’abafite ubumuga azifashishwa mu igenamigambi ryabo no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo, bikaba byitezwe ko imibare y’abafite ubumuga izaboneka iri hejuru.

Uhagarariye gahunda ya Gikuriro kuri bose y’Umuryango CRS, Alemayehu Gebremariam, yavuze ko ubu buryo bwo kubarura no kubika amakuru buzafasha mu guhangana n’imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga ibihumbi 446 bagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012, mu gihe NCPD iteganya ko mu ibarura bazikorera hifashishijwe ikoranabuhanga bazabona abantu bafite ubumuga bagera kuri miliyoni imwe.

Iri barura rikoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga rikaba rizatwara angana na miliyali imwe y’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu bikorwa bitandukanye. Gushyira uyu mushinga mu bikorwa bikaba bimaze gutwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 400Frw.

NCPD yashyikirijwe ibikoresho bizifashishwa mu kubarura abafite ubumuga
Umuyobozi wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba yavuze ko ikoranabunga ari kamwe mu dushya tuzakoreshwa muri iri barura
Alemayehu Gebremariam uhagarariye Gikuriro kuri bose yavuze ko amakuru azatangwa mu ibarura azabikwa neza
Iri barura rizafasha mu kumenya imibare yizewe y'abafite ubumuga bose
Umuryango Humanity Inclusion (HI) na CRS muri Porogaramu ya Gikuriro kuri bose bashyikirije NCPD ibikoresho birimo mudasobwa ngendanwa 32 n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages