00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite imishinga yaba ibisubizo ku bibazo byatewe na Covid-19 bashyiriweho $40 000

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 8 May 2020 saa 11:13
Yasuwe :

Corona Action Rwanda yatangije irushanwa ku bafite imishinga yahangana n’ibibazo byatewe na Covid-19, izatoranywa ikazahabwa ubufasha butandukanye mu kuyinononsora, harimo n’amadolari ya Amerika ari hagati y’ibihumbi $20 n’ibihumbi $40, ni ukuvuga hagati y’asaga miliyoni 18 Frw na 37 Frw.

Corona Action Rwanda ni umushinga Nyarwanda ugamije gushaka ibisubizo ku bibazo byatewe na Covid-19. Ku bufatanye n’ibigo bitandukanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, washyizeho iryo rushanwa kugira ngo umuntu ufite umushinga atekereza ko waba igisubizo ku kibazo runaka cyatewe na Covid-19, awutange.

Imishinga izatangwa binyuze ku rubuga rwa Corona Action Rwanda, hanyuma itoranyijwe ihabwe ubufasha bwo kuyinononsora, harimo ubujyanama bwose bukenewe bene yo bazahabwa n’impuguke ndetse n’amafaranga bakwifashisha.

Nyuma yo gusaba binyuze kuri urwo rubuga, intambwe ya mbere izaba iyo kugaragaza imishinga yatoranyijwe n’ubundi kuri uwo rubuga no ku mbuga nkoranyambaga za Corona Action Rwanda.

Abatoranyijwe bazahuzwa n’abashoramari batandukanye bashore muri iyo mishinga, hakurikireho guterwa inkunga n’ubujyanama.

Corona Action Rwanda iri gufatanya n’ibigo biharanira iterambere rya ba rwiyemezamirimo; birimo Inkomoko cyo mu Rwanda.

Hari na Norrsken Foundation cy’abanya-Suéde, na Westerwelle Startup Haus gikomoka ku muryango w’Abadage Westerwelle Foundation wita ku iterambere ry’ubukungu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Kwiyandikisha ku bafite imishinga byatangiye ku wa 24 Mata 2020 birarangirana n’uyu wa 8 Gicurasi 2020.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages