Nyuma yo kubona ko ariko umwenda cyangwa igikoresho utagikeneye undi muntu yakibyaza umusaruro, Ikigo NuBe Consignement cyatangije igikorwa kiswe NuBe Bazaar, kizajya gicururizwamo ibintu bitandukanye byakoreshejwe birimo imyenda, inkweto, ibyuma biteka icyayi n’ibindi.
Ubwo ku wa 3 Gashyantare 2018, iki gikorwa cyabaga ku nshuro yacyo ya mbere, Chantal Dusaidi, umwe mu bashinze NuBe Consignement, yavuze ko bitegereje bagasanga hari abantu benshi bafite ibintu babitse batagikeneye kandi mu by’ukuri ari bizima ku buryo abandi bantu babikoresha.
Ati “Igitekerezo cyaje ubwo njye n’umuvandimwe wanjye twakoraga isuku aho tubika imyenda, harimo ibintu bishya ariko tutagikoresha, duhamagara inshuti zacu ngo zize zibitware. Nyuma baje kutubwira ko n’iyo biba ngombwa bari kubigura.”
Yakomeje avuga ko bahise batangiza NuBe Bazaar, aho umuntu azajya abasha kugurisha imyenda, inkweto, ibikoresho byo mu rugo, intebe n’ibindi, agahabwa 50% by’amafaranga yavuyemo.
Dianne Dusaidi na we uri mu bashinze NuBe Consignment yavuze ko iyo umuntu azanye imyenda cyangwa ibindi bikoresho bibanza gukorerwa isuku, ku buryo nta mpungenge ko bishobora gutera ibindi bibazo.
Yakomeje avuga ko uzanye imyenda cyangwa ibindi bikoresho ashobora guhitamo ko bigurishwa cyangwa agasaba ko babitanga nk’impano kugira ngo bifashishijwe abatishoboye binyuze mu muryango Solid Africa wita ku bababaye biganjemo abarwayi bari mu bitaro.
Ati “Ni twebwe dushyiraho ibiciro ariko ni ibiciro biciriritse. Igikoresho cyangwa imyenda umuntu yazanye tuzajya tumuha 50% by’ayo yaguzwe. Igihe hashize amezi atatu kitaragurwa tuzajya tukimusubiza cyangwa bitewe n’amahitamo ye tugihe abatishoboye.”
Abashinze NuBe Consignement bavuga ko NuBe Bazaar izajya iba byibura buri kwezi kandi uretse kuba umuntu ashobora kugura cyangwa kugurisha ibintu bitandukanye hazajya haba harimo n’ibikorwa bitandukanye bituma abana bidagadura.



















TANGA IGITEKEREZO