Ku rundi ruhande, amafaranga MTN Rwanda yinjije iyakuye muri serivisi icuruza nayo yazamutseho 2,3%, igera kuri miliyari 58,9 Frw.
Mobile Money Rwanda Ltd (MMRL) ikigo cya MTN Rwanda gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga, nacyo cyabonye izamuka rishimishije ry’amafaranga cyinjije, yazamutse ku kigero cya 31,5% muri uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize.
Ku rundi ruhande, abakoresha serivisi za MoMo barazamutseho 16,8%, bagera kuri miliyoni 5,1 muri iki gihembwe.
Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, cyarangiye ku itariki ya 31 Werurwe, abakoresha internet ya MTN Rwanda biyongereyeho 13,6% bagera kuri miliyoni 2.5 z’abakiliya, izamuka rishimishije cyane cyane nyuma y’uko iki kigo cy’itumanaho gishyize ku isoko telefoni za Ikosora+ ziri ku giciro gito cyane, dore ko zigurishwa ku bihumbi 20 Frw.
Ibi byafashije abakiliya ba MTN mu kubona telefoni zihendutse kandi mu buryo bworoshye, zishobora kubafasha gukoresha ikoranabuhanga, na cyane ko ibiciro bya internet nabyo bidakanganye.
Ku rundi ruhande ariko, amafaranga yinjijwe na MTN Rwanda muri iki gihembwe yagabanutseho 10,4% igera kuri miliyari 24,2 Frw.
Iri gabanuka ryatewe n’impamvu zirimo igabanuka ry’abakoresha ifatabuguzi rya telefoni mu guhamagara ndetse n’izamuka ry’amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa byayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!