Yabitangarije mu nama yabaye tariki 26 Mutarama 2023, igahuza abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu ntara y’Amajyaruguru, aho yabereye mu karere ka Gicumbi.
Hagaragajwe ko abafite mu nshingano kurebera abaturage mu bworozi, bagenerwa inkunga muri gahunda ya Girinka, bityo bagomba kwigishwa uko bazifata neza, byaba ngombwa abatabishoboye bakazamburwa.
Mu karere ka Gicumbi,kuva mu mwaka wa 2006 hamaze gutangwa inka zigera kuri 29.839 ku baturage batishoboye, mu gihe imiryango yose yoroye inka ari 64. 342 muri rusange.
Dr Musafiri Ildephonse yihanangirije abaturage bafata nabi amatungo bahabwa, by’ umwihariko agaruka ku kibazo cy’ isuku nkeya igaragara ku nka borozwa.
Ati “Mu Ntara y’Amajyaruguru mukomeze kuba ikigega cy’umukamo w’amata mu gihugu, abantu mushinzwe ubworozi mu Majyaruguru ntabwo bikwiye kubona inka isa nk’aho idafite uyorora, isa nabi, kandi mubanyuraho mukabihorera. Isuku y’amatungo irakenewe, umuturage utayikorera isuku inka yahawe muzayimwake”.
Yongeyeho ko bagomba kwigisha abaturage kugira isuku y’amatungo yabo, kandi ko nihatabaho gufata ibyo byemezo aborozi batazamenya akamaro ko kugira isuku y’amatungo bahabwa.
Yavuze ko inka zigomba kugirirwa isuku, amata nayo akabuganizwa neza mu isuku ntihabeho kumva ko amata yapfuye kubera umwanda.
Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ishami ry’ubworozi, Gashirabake Isidori, yavuze ko bafite inshingano zo kwigisha isuku mu baturage, gusa nawe agaruka ku mategeko agenga gahunda ya Girinka Munyarwanda, harimo ko umuturage wagaragayeho kutayifata neza, ayamburwa igahabwa undi.
Ati “Abaturage tubigisha gufata neza inka bahabwa, harimo kuyisasira ahantu heza, kuyisakarira no kuyoza, ariko iyo dukomeje kwigisha bikanga, mu mategeko agenga amabwiriza ya Girinka, hazamo n’ uko ayamburwa igahabwa undi uyikeneye, kugeza igihe azagaragariza ko yamenye gufata neza inka yahawe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaguru, Dr Mushayija Geofrey, yashimangiye ku kibazo cy’abafata nabi inka bahabwa, asaba ababifite mu nshingano kwigisha abaturage bakubahiriza amategeko.
Muri aka Karere ka Gicumbi haboneka umukamo w’amata ugera kuri litiro 101.700 ku munsi , naho amata agera ku makusanyirizo ngo agurishwe yinjize amafaranga ku borozi ni litilo 68.500 ku munsi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!