Arsenal ni imwe mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda mu zo mu Bwongereza by’umwihariko mu cyumweru gishize ikaba yaranagiranye amasezerano y’imyaka itatu yo kwamamaza ubukerarugendo biciye muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Abakunzi bayo ku rwego rw’igihugu buri mwaka bagira ibikorwa bitandukanye bakora byo gufasha abatishoboye uyu mwaka bakaba baremeye abarokotse Jenoside babiri bari basanzwe bacuruza udutaro, umwe bamushingira butiki undi bamugurira ibikoresho byo mu rugo kugira ngo abe heza.
Mukasa Jean Marie uyobora abafana ba Arsenal mu Rwanda aganira n’itangazamakuru yavuze ko uretse guhuzwa n’iyi kipe, itsinda ryabo rishyira imbere igihugu n’abagituye ari nayo mpamvu bagira ibikorwa bategura, uyu mwaka bakaba barahisemo gufasha abarokotse Jenoside.
Ati “Ibi ni ibikorwa tugomba gukora nk’Abanyarwanda byo kwishakamo ibisubizo kuko nk’ubu ababyeyi dukuye ku gataro bavuye mu cyiciro kimwe bagiye mu kindi. Ndakangurira n’abandi gukora ibikorwa bifitiye akamaro igihugu ntibibe gufana ikipe runaka gusa ahubwo uko kwishyira hamwe gutange umusaruro no ku Banyarwanda.”
Munganyinka Marie Grace wafashijwe gutangira butiki icuruza ibintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, yavuze ko atabona amagambo ashimiramo abagize uwo mutima kuko ubuzima yari abayemo nawe atari abwishimiye ariko ubu buhindutse.
Yagize ati “Ubundi narinsanzwe mbayeho kubera gucuruza agataro rimwe na rimwe bakamfata, ibyo ncuruza bakabijyana ariko ubu mbonye ahantu ngiye gukorera heza, amafaranga nzajya mbona nzajya nongeranya nanjye ntere imbere. Ndashimira cyane Imana yakoresheje abafana ba Arsenal, izabampere umugisha.”
Uretse kugurira uyu mubyeyi bimwe mu byo agomba guheraho acuruza, banamwishyuriye inzu azakoreramo amezi atatu banamugurira firigo azajya akoresha akonjesha ibinyobwa azaba acuruza.
Mugenzi we witwa Uwimana yafashijwe agurirwa ibikoresho byo mu rugo, ubuyobozi bw’abafana ba Arsenal bukaba bwarakoranye n’ubwa Ibuka mu murenge harebwa icyo buri umwe muri aba babyeyi akeneye cyihutirwa.



















TANGA IGITEKEREZO