00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadivantisiti b’i Gitwe bagereranyije Kayibanda na ‘Musa’ wo muri Bibiliya- Minisitiri Bizimana

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 24 June 2026 saa 11:32
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yerekanye uko urwango rwari rwaracengejwe mu bantu mu nzego zose z’ubuzima, bidasize no mu madini, kugeza ubwo Korari y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi y’i Gitwe, ihimbiye indirimbo uwari Perezida, Kayibanda Grégoire, imugereranya na Musa w’Abahutu Imana yagennye ngo abakure mu buja bw’Abatutsi nk’uko Musa yabikoreye Abanyayisiraheli bakurwa mu Misiri.

Ibi yabigarutseho ku wa 21 Kamena 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 43 y’Abatutsi yimuwe, cyabereye ku Rwibutso rw’Akarere ka Nyanza, ruri mu Murenge wa Busasamana.

Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Dr. Bizimana, yagaragaje ko urwango rwagiye ruminjirwa henshi hagamijwe gutatanya Abanyarwanda, hagashimangirwa ko Abatutsi bakandamije Abahutu igihe kirekire ku ngoma ya cyami, ndetse ko igihe kigeze kugira ngo Abahutu nabo bigaranzure.

Yerekanye ko abantu benshi bagiye mu mujyo w’uru rwango rwakongezwaga n’ishyaka PARMEHUTU, maze bararushyigikira, bagaragaza ko Abahutu n’Abatutsi ntaho bahuriye ndetse ko batagomba no kubana.

Dr. Bizimana yagaragaje ko urwo rwango n’ingengabiterezo mbi rwanageze mu madini, atanga urugero rwa Korali y’Abadivantisiti y’i Gitwe mu Karere ka Ruhango (agace katari kure cyane ya Nyanza), yahimbiye indirimbo isingiza uwari Perezida w’u Rwanda, Kayibanda Grégoire, aho yagereranyijwe na Musa, wavuzwe cyane mu gitabo cy’iyobokamana cyitwa Bibiliya ko yakuye Abayisiraheri mu buretwa bw’Abanyegiputa (Abanyamisiri).

Ati “Korari y’Abadivantisiti y’i Gitwe yahimbiye indirimbo Perezida Kayibanda imugereranya na Musa w’Abahutu Imana yabageneye ngo aze ashinge ishyaka ribavane mu buja n’ubucakara bw’Abatutsi nk’uko Imana yohereje Musa muri Egiputa ikajya kuvanayo Abayisiraheli ikabarokora.”

Dr. Bizimana yagaragaje ko iyo hataba inyandiko, imvugo mbi n’indirimbo z’urwango byigishijwe igihe kirekire kandi bishyigikiwe n’ubutegetsi, nta Banyarwanda bari kwicwa cyangwa se abandi ngo bahinduke abicanyi, ibyo yahereyeheyo asaba abantu kuzibukira inyigisho mbi.

Yagaragaje ko amateka akwiye kwigishwa neza hagamijwe gukuramo isomo, kugira ngo ababyiruka batandukanye ikibi n’icyiza bakure bigishwa amahoro n’urukundo, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ukuri.

Yagize ati ‘‘Iyi ngengabitekerezo muyimenye kugira ngo mumenye ibibi byayiranze mubikumire, turinde Igihugu cyacu, bityo dufashe ubuyobozi bw’Igihugu bwiza dufite, kuko ni ubuyobozi noneho buha icyerekezo cyiza buri Munyarwanda. Ni ibintu bitigeze bibaho ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda na Habyarimana, byaherukaga ku gihe cy’Abami. Ubuyobozi bwacu rero tugomba kuburinda, kubukunda no kubwubaha."

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje uko urwango rwari rwarageze hose ku buryo amakorali atandukira ubutumwa bwiza, agakongeza urwango
Abitabiriye iki gkorwa cyo kwibuka, basabwe kuzibukira inabi
Kuri uwo munsi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 43 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yimuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages