Abo badipolomate basaga 30 bari mu Rwanda kungurana ibitekerezo no kumenya ibimaze kugerwaho n’ahagikeneye imbaraga, kugira ngo bafatanyirize hamwe gukomeza umuvuduko w’iterambere rusange ry’igihugu.
Mu rwego rwo gusobanukirwa neza uruhare rw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR uvugwaho kuba intandaro y’umutekano muke mu karere, by’umwihariko ku Rwanda, basuye ikigo gishinzwe gufasha gusubira mu buzima busanzwe abemeye kwitandukanya n’uyu mutwe, baganira n’ubuyobozi bwacyo ndetse bahabwa n’ubuhamya bw’abaherutse gutahuka.
Mu muhamya bahaye aba badipolomate, bagarutse ku buzima bwabo bwa buri munsi mu mashyamba ya Congo aho abenshi bamaze imyaka isaga 17. Bagaragaje ko babeshwagaho no kwandavura bambura abaturage ba Congo, bikiyongeraho kubagirira nabi mu buryo butandukanye.
Hategekimana Valens, wari ufite ipeti rya Majoro akaba n’umuganga muri FDLR, yasobanuye ko yafashe umwanya wo kwitekerezaho no gutekereza ku ntego yo kwigarurira u Rwanda bakoresheje ingufu, y’umutwe w’abarwanyi amazemo imyaka 17, agasanga ari inzozi zidashoboka maze muri Gashyantare afata umwanzuro wo gutahuka.
Yavuze ko we kimwe na bagenzi be bumvaga ko nibagera mu Rwanda bashobora kugirirwa nabi nk’uko byahwihwiswaga mu mashyamba babagamo, ariko ngo batunguwe bikomeye no gusanga igihugu bacuriraga imigambi mibisha kibategeye amaboko.
Hategekimana avuga ko uburyo leta y’u Rwanda yabakiranye urugwiro kandi bavuye mu bayirwanya ari ikintu gikomeye kitakorwa n’uwo ari we wese, bakabigereranya “N’umubyeyi uvugwa muri Bibiliya wemeye kugarura mu muryango umwana we w’ikirara, kandi yari yaramwatse umunani wose akagenda akawutagaguza, ubuzima bubi bwamugeraho agahindukira akamusaba imbabazi.”
Ubu buhamya bwatunguye aba badipolomate, kuko abenshi bashidikanyaga ibyo bumvaga ko leta y’u Rwanda ifasha abemeye kwitandukanya n’abayirwanya, ikabaha amasomo abafasha gusubira mu muryango no kwihangira imirimo ibyara intungu, ndetse barangiza aya masomo amara amezi atatu bagahabwa imperekeza ibafasha gutangira ubuzima bushya.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Christine Nkurikiyinka wari uyoboye aba badipolomate yabwiye itangazamakuru ko ubuhamya bw’abitandukanyije na FDLR nyirizina bwabatunguye bikomeye, kuko ngo batiyumvishaga uburyo igihugu cyakwakira abagicuriraga imigambi mibisha.
Ati “Abenshi iyo tubabwiye ko hari kino kigo ntibabyumva n’ubu hari abo twarimo kuvugana ikiganiro kirangiye bavuga bati buriya biriya mutweretse nibyo koko? Umuntu ashobora kugenda kuriya akarwanya igihugu akagaruka mukamwakira mukamwigisha, mukamuha ubumenyi mukamuha n’impamba kugira ngo asubire mu muryango nyarwanda?”
Ambasaderi Nkurikiyinka ahamya ko isomo aba badipolomate bakuye mu gusura ibikorwa bitandukanye birimo n’iki kigo ari impamba ikomeye cyane izabafasha kumvisha amahanga ukuri kw’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Ati “Bizadufasha cyane muziko dukunze kugira ikibazo cy’abantu batumva neza ibibera mu Rwanda, batumva neza ibyatubayeho badasobanukiwe n’amateka….ibyo babonye bizabafasha cyane mu gusobanurira abandi.”
Bamwe muri aba badipolomate bahagarariye inyungu z’u Rwanda mu bihugu bakomokamo biyemeje gutahana ubuhamya bw’abahoze muri FDLR, kuko ngo bizera ko buzababera imfashanyigisho mu gusobanurira abatarumva neza intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera haba mu iterambere, mu guharanira amahoro mu karere n’ibindi.
Prof. Dr Walter Homolka uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Budage we asanga guteza imbere uwagucuriraga umugambi mubisha ari igitangaza kigaragaza ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, bityo nk’umuntu ukunda u Rwanda akaba anafite ikifuzo cy’uko ubu buyobozi bwiza bwakomeza u Rwanda rugakomeza kwesa imihigo.
Yagize ati “Ndatekereza ko ibyo twabonye bidasanzwe, gufata umuntu wahoze akurwanya ukongera kubana nawe ni ikintu gikomeye…tubona nk’umwihariko w’imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame, ahubwo twe nka ba Ambasaderi twifuza ko yakomeza akayobora.”
Uretse iki kigo cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abitandukanyije na FDLR, aba badipolomate banasuye ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga riri i Tumba mu karere ka Rulindo (Tumba College of Technology), bishimira ikoranabuhanga rigamije kwishakamo ibisubizo Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Biyemeje gukora ubuvugizi no gushishikariza abashoramari kuza mu Rwanda kuko ari ikimwe mu bihugu bike by’Afurika birimo amahirwe yo gushora imari afatika.



















TANGA IGITEKEREZO