00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite batabarije abahanzi bakora ibihangano bigakiza abatarabiruhiye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 April 2025 saa 01:13
Yasuwe :

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi gufasha abahanzi kugira uburenganzira bwo kubyaza umusaruro ibihangano byabo nk’uko baba barabishoyemo imari bagamije kunguka.

Babigarutseho kuri uyu wa 22 Mata 2025, ubwo abagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko bagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Urubyiruko yo muri Nzeri 2015 hagamijwe kumenya uko ishyirwa mu bikorwa.

Depite Bitunguramye Diogène yagaragaje ko abahanzi usanga bakora ibihangano ariko bikabyazwa umusaruro n’abandi batabiruhiye kandi umuhanzi ntagire icyo abonaho.

Ati “Ndagira ngo mbaze, abantu barahanga ukabona umuntu afite igihangano cye, bwacya ukabona undi yagicuruje nta burenganzira afite, undi ukabona ari kugicuranga yacyiganye, Minisiteri ikora iki kugira ngo uburenganzira bwa nyir’igihangano bubungabungwe kandi igihangano cy’umuntu gikomeze kumugirira akamaro igihe cyose kuko aba yaragihanze, akagishoramo imari kugira ngo kimubyarire inyungu?”

Visi Perezida wa Komisiyo, Depite Rutebuka Balinda, na we yavuze ko iyo ubuhanzi budashyigikiwe ngo bubyarire inyungu ababukora uko bikwiye, bica intege n’abandi bari bafite impano.

Ati “Mu miterere y’ubuhanzi ubwo ari bwo bwose, buba bugamije guhanga imirimo ifatika ariko mu buhanzi hagaragara ikibazo ku buryo ba bahanzi butababyarira umusaruro. Igihangano cye ni gute gihabwa agaciro? Harimo nk’abo usanga batubwira ngo twabigiyemo turi urubyiruko ariko turashaje n’ubundi turacyari abakene, bigaca intege rwa rubyiruko kandi rufite impano.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko hagiye gushyirwaho ikigo cya Leta kizajya gikurikirana ibijyanye n’uburenganzira ku bihangano no kubibyaza umusaruro, abahanzi bakabona inyungu.

Ati “Buriya hano mu Rwanda harimo ikintu abantu bita ngo ni Rwanda Society of Authors, bareberera uburenganzira bw’abahanzi niba ibihangano byabo bibagirira akamaro. Iriho kandi ijya igira nka rimwe na rimwe mu mwaka, yarasaruje amafaranga y’abakoresheje ibihangano by’abahanzi ikabahaho ariko iyo ni umuryango utari uwa Leta yigenga, isaruza ahantu hatandukanye.”

Yongeyeho ati “Ikintu rero twakoze tukimara kwakira izi nshingano, twakurikiranye ko itegeko rishya rirengera abahanzi risohoka, ubu turi gufatanya na Minicom na RDB mu gusohora iteka rya Minisitiri rizafasha mu mikoreshereze y’iryo tegeko. Aba bantu bitwa Rwanda Society of Authors, bazavaho dushyireho ikigo cya Leta kizajya gikora ibyo byose bakoraga (CMO).”

Yavuze ko icyo kigo kizajya gitanga icyemezo ku bakora ibikorwa by’ishoramari bitandukanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze ariko bashaka gukoresha ibihangano by’abahanzi binyuranye haba muri za hotel ndetse no ku mirenge mu bikorwa bitandukanye.

Yavuze ko no ku bavanga imiziki y’abahanzi (Aba-DJs) bagomba kuzajya bahabwa icyemezo cy’uko babiherewe uburenganzira kandi ko hari ibyo bishyuye ngo bajye bacuranga indirimbo z’abahanzi.

Yongeye gusaba abahanzi kwitabira kwandikisha ibihangano byabo muri RDB, anagaragaza ko bagomba kubigiramo uruhare ngo bijye ku murongo.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasobanuye ikiri gukorwa ngo abahanzi bungukira ku bihangano byabo
Abadepite bagaragaje ko abahanzi bakora ibihangano bakwiye kurebwaho
Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko hagiye gushyirwaho ikigo cya Leta kizafasha abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .