Uyu mushinga uteganya ko umukozi wese wa Leta ukatiwe igifungo kirenze amezi abiri, ahita asezererwa mu kazi agasimbuzwa undi.
Ubusanzwe, umukozi wa Leta agomba gukatirwa igihano kirenze amezi atandatu mbere yo kwirukanwa byemewe n’amategeko.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, yavuze ko iyo umuntu amaze amezi arenze abiri adakora, yishyurwa kandi adasimbuzwa, bihombya Leta amafaranga ndetse n’inshingano yari afite zikadindira.
Aha rero ni ho Leta ihera yifuza ko iki gihe kigabanuka, umukozi ukatiwe amezi arenze abiri agasimbuzwa kugira ngo adakomeza kuyihombya.
Mu badepite 79 bari mu Nteko Ishinga Amategeko, 39 baritoye, batandatu ntibaritora mu gihe abandi 33 bifashe, naho ijwi rimwe riba imfabusa.
Depite Madina Ndangiza yagize ati “Igitekerezo cyacu ni uko umuntu yakurwa ku mwanya wa Leta ari uko yafunzwe amezi atandatu.”
Minisitiri Rwanyindo we ahamya ko icyo Leta yatekereje gifite ishingiro, ati “twumvaga amezi abiri yaba akwiriye.”
Komisiyo y’Imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye kongererwa igihe kugira ngo ikomeze gusuzuma uyu mushinga mbere yo kuwugarura mu Nteko kugira ngo wongere utorerwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!