00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite basabye RCS gukemura ibibazo birimo iby’abavuga ko barangije ibihano bakaba bagifunzwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 January 2025 saa 09:43
Yasuwe :

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside basabye ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) gukemura ibibazo birimo iby’abagororwa bagifunzwe kandi bavuga ko barangije ibihano ndetse n’ibindi bijyanye n’ibikoresho bishaje birimo ibyifashishwa mu bikoni.

Roporo ya Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2023/2024, yagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye biri mu magororero hirya no hino mu gihugu.

Muri byo harimo Igororero rya Gicumbu n’irya Rusizi bifite ibibabazo byo kugira amasafuriya atwarwamo ibiryo by’abagororwa yari ashaje ndetse n’abantu bari mu magororero atandukanye arimo irya Rubavu n’irya Nyarugenge bavuga ko barangije igihano ariko bakaba bagifunzwe.

Ubwo ubuyobozi bwa RCS bwatangaga ibisobanuro ku badepite, kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, bwagaragaje ko ibyo bibazo byagaragajwe bimwe byamaze gukemuka burundu.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yagaragaje ko ikibazo cyo kuba hari amagororero afite ibikoresho bishaje cyamaze gushakirwa igisubizo, cyane ko uru rwego rufite uruganda rutunganya amasafuriya yifashishwa mu magororero.

Yagaragaje ko nyuma y’uko icyo kibazo kigaragajwe, cyahise gikemurwa kandi ko nta ngaruka z’uburwayi zagaragaye ko cyaba cyarateye.

Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni, yagaragaje ko kuva urwo ruganda rutangiye gukora mu 2009 hahise haherwa ku magororero afite abagororwa benshi batanga ibikoresho, ariko ko n’ayo magororero byamaze gukemuka kuri ubu abagororwa bakaba bakoresha amasafuriya meza.

Ku kibazo cy’abagororwa bavuga ko bagifunzwe kandi bararangije igihano biganjemo abafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, DCGP Rose Muhisoni, yavuze ko bari kubikurikirana kandi ko bakorana na MINUBUMWE mu gushaka ibyemezo bya Gacaca bishimangira ko baba barangije ibihano.

Ati “Ibyo dusaba MINUBUMWE, mwatubajije muti tubitegereje bitarenze ryari? Akenshi hari igihe biterwa n’ingano y’umubare w’abantu dusabira. Iyo dusabira abantu benshi, kubera ko nabo babireba mu bushyinguro bw’inyandiko ushobora gusanga batarababona ariko bagenda baduha abo bamaze kubonera dosiye ku buryo usanga nta kibazo kirimo.”

Yakomeje ati “Ahanini hari ubwo usaba dosiye umuntu avuga ko yarangije igihano ariko wajya kureba ugasanga…umuntu yarakatiwe n’inkiko gacaca zitandukanye we akaba yumva ko ahabwa igihano kimwe muri ibyo kandi itegeko rivuga ko arangiza igihano kimwe agatangira icya kabiri ariko abagororwa benshi si ko babyumva.”

DCGP Rose Muhisoni yavuze ko kandi hari abagororwa badakoresha ukuri bakavuga ko barangije ibihano ariko wabigenzura ugasanga atari ukuri.

Yemeje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya IESMS ryitezweho ibisubizo kuri icyo kibazo kandi ko bazakomeza imikoranire myiza n’inzego zirimo na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, Madina Ndangiza, yasabye abayobozi ba RCS gukemura ibyo bibazo mu gihe cya vuba.

Ati “Iki kibazo cyagaragaye mu magorero ya Gicumbi ndetse na Rusizi twizere ko kitazasubira. Mwagaragaje ko hari uruganda rw’amasafuriya rero hajya hakorwa n’igenzura rihoraho mu kareba cyane uko ibyo bikoresho bikoreshwa mu magororero byaba bifite ubuziranenge kandi twumva ko kitazagaruka muri raporo y’ubutaha.”

Yongeyeho ati “Ikindi ikijyanye n’abagororwa bagaragaza ko barangije igihano bakaba batararekurwa, mwatubwiye ko mukorana na MINUBUMWE ndetse n’izindi nzego twizere ko muri raporo y’ubutaha iki kibazo kizaba cyarakemutse.”

Igikorwa cyo kubariza mu ruhame cyakorewe ku ikoranabuhanga
Abadepite basabye RCS gukemura mu maguru mashya ibibazo byagaragajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .