Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, abayobozi b’Umujyi wa Kigali bisobanuriye mu ruhame ku makosa yawo yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ya 2016/17, aho hagaragaye imicungire mibi y’imari ndetse no kutubahiriza amategeko.
Mu bijyanye n’imitangire y’amasoko, Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko Umujyi wa Kigali hari ibyo wagiye uhindura mu masoko yari ku igenamigambi utabanje kubibwira Inama Njyanama, ahubwo bakagisha inama MINALOC.
Kuri iyi ngingo abadepite bavuze ko bitumvikana uburyo Komite Nyobozi igira ibyo ihindura mu byo Njyanama yemeje ntibayimenyeshe ahubwo ikajya kugisha inama minisiteri. Ibi bagasanga ari gusimbuka inzego mu buryo bukomeye.
Ikibazo cyo gusimbuka njyanama cyagaragaye mu isoko ryo gushyira amatara ku mihanda, iryo soko ryari mu bice bitatu, aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasanze icyo gikorwa cyarihutirwaga cyane, buza kugirana amasezerano na sosiyete eshatu zibemerera ko bayashyiraho bakazabishyura nyuma.
Iryo soko ryaje gutangwa nta piganwa ribaye (single source), aho basabye MINALOC kugira ngo ibemerera kuba ryatangwa muri ubwo buryo, iza kubemerera ko byihutirwa koko, nyuma Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) kibaha uburenganzira bwo kubikora.
Muri izi nzira zose zakoreshejwe nta ruhare na ruto rw’Inama Njyanama rwigeze rubamo kuko Nyobozi itigeze iyimenyesha. Ikintu abadepite bavuze ko ari ukwica amategeko kuko njyanama ibyo yari yaremeje bihabanye n’ibyakozwe kandi itagishijwe inama.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko bitari mu nshingano za njyanama kugena niba isoko runaka ryatangwa bidaciye mu ipiganwa, aho yavuze ko nyobozi ari yo ireba ibyihutirwa ikagisha inama inzego bireba, nyuma bakazaha raporo Inama Njyanama.
Yagize ati “Oya ‘single sourcing’ ntabwo tumenyesha Inama Njyanama. Tubisaba muri MINALOC bikajya muri RPPA. Ntabwo biri mu nshingano z’Inama Njyanama. Turabibabwira muri raporo ya buri gihembwe, tubabwira uko amasoko aba yaratanzwe.
Depite Mukakarangwa Clothilde, yavuze ko Inama Njyanama ifite inshingano zo kumenya ibyahindutse mu igenamigambi, na cyane ko iyo habaye ikibazo ari yo ihita ibibazwa.
Yagize ati “Kuba Perezida wa Njyanama yaje hano biri mu nshingano ze ko agomba kuza, bivuze ko ari we uhagarariye urwego uko byagenda kose.”
Depite Niyonsenga Théodomir yavuze ko ubusanzwe Inama Njyanama ifata ibyemezo ikabishyikiriza MINALOC ikaba ari yo ibyemeza. Kuba Nyobozi hari ibyo yajya kugishaho inama MINALOC njyanama itabizi, agashimangira ko ari amakosa.
Yakomeje avuga ko nubwo Inama Njyanama yose itaterana ariko Perezida wayo agomba kuba abizi, aho kureka abantu bakabikora uko bashatse.
Ati “Biragaragara ko ari uguhisha, Perezida wa Njyanama muramuhishe minisitiri arabimenye, kandi nibijya gupfa, Perezida wa Njyanama ni we uzaza kubisonura hano mu nteko. Ntabwo ari minisitiri uzaza kubisobanura.”
Nyamulinda wayoboraga Umujyi yabiteye utwatsi
Uwahoze ari Meya w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yavuze ko komite nyobozi na njyanama zigira inshingano zazo ku buryo nta zivangavanze, agashimangira ko hari ibyo njyanama itajya yinjiramo bijyanye n’imiyoborere ya buri munsi y’Umujyi. Ku bijyanye n’amasoko akavuga ko Njyanama itajya ibijyamo.
Depite Nkusi yahise amusubiza ko ibyakozwe byose bitubahirije amategeko. Ati “Kumva ko byihutirwa gushyira amatara mu Mujyi wa Kigali bakajya gusaba uburenganzira minisitiri, Inama Njyanama itazi ko ibyo bintu byihutirwa. Ntabwo ari byo!”
Umuyobozi Mukuru muri MINALOC yunze mu ry’abadepite
Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe igenamigambi, Ningabire Yves Bernard, yavuze ko ubusanzwe iyo hari inama igiye kugishwa MINALOC, njyanama imenyeshwa kugira ngo ibe ifite amakuru.
Yagize ati “Ikindi njya mbona mu mabaruwa, iyo bandikiye minisitiri ku bintu bijyanye n’amasoko kugira ngo yerekane ko ari ikintu gishobora kuba ari ikintu cyaba ‘single source’ mbere y’uko bijya kuri RPPA, akarere ubundi kagenera kopi Perezida w’Inama Njyanama n’ubwo umuyobozi w’akarere aba yabyanditse.”
Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal, yagaragaje ko ibyakozwe atari byo, aho biba bikwiye kumenyeshwa Inama Njyanama kugira ngo igire igitekerezo ibitangaho.
Depite Munyangeyo Théogène yabajije uhagarariye MINALOC, umuntu wemeza ko igikorwa iki n’iki cyihutirwa, amusubiza ko ubundi ari Inama Njyanama yakabaye ibyemeza.
Nubwo bamwe bemezaga ko nta tegeko ryigezwe ryicwa muri iryo soko ryatanzwe, Depite Mukakarangwa, yavuze ko risobanura ko Inama Njyanama ifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inama Njyanama; agashimangira ko bimwe mu byemezo byayo haba harimo n’ingengo y’imari n’igenamigambi ry’ibikorwa.
Abadepite basabye Umujyi wa Kigali kubahiriza amategeko n’ubwo bwose haba hari ibikorwa byihutirwa. Perezida wa Njyanama yawo, Me Rutabingwa Athanase, yemeza ko bagiye guhindura imikorere.
Mu bindi byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, harimo ko Umujyi wa Kigali wakunze gutanga isoko ry’imirimo itandukanye nta sosiyete zishinzwe kugenzura imirimo ikorwa zihari kandi itegeko rigenga amasoko ya leta rivuga ko isoko ryose rirengeje miliyoni 50 z’amayanrwanda iyo sosiyete igomba kuba ihari kugira ngo imirimo ibashe gukorwa neza.




TANGA IGITEKEREZO