00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bagize impungenge ko hari abikubira amasoko ya Leta

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 12 March 2015 saa 09:43
Yasuwe :

Komisiyo y’Ishinga Amategeko, ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaragarije Ministeri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ko hashobora kuba hari ba rwiyemezamirimo bahabwa amasoko menshi ya Leta ahantu henshi hatandukanye bikaba byadindiza irangira ry’imishinga bakora.

Ikibazo cy’amasoko ya leta cyagarutsweho ubwo MINECOFIN yitabaga PAC muri iki cyumwru ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ku isesengura rya raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta z’umwaka wa 2009-2010, 2010-2011 na 2011 na 2012.

Visi Perezida wa PAC, Karenzi Theoneste, yabajije ikibazo kijyanye n’uko hari abahabwa amasoko menshi nko mu turere, bigatuma ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bugabanuka.

Undi Mudepite na we akigarukaho avuga ko hari rwiyemezamirimo ushobora guhabwa amasoko nka 10, akaba yata rimwe akajya gukomeza irindi, hakaba n’ababa bafite ibiciro bihendesha Leta.

Mu kubasubiza, Umuyobozi w‘Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Seminega Augustus, ntiyahakanye ayo makuru ko hari abafata amasoko henshi.

Yagize ati „Aho rwiyemezamirimo umwe ashobora guhabwa amasoko menshi, ibi ni ikimenyetso cya ruswa. Ariko kimwe mu bibazo dufite ni uko abantu bavuga ruswa ariko bakayivugira hanze y’urwego rushinzwe kuyikurikirana nko muri Polisi, muri RPPA, mu Bushinjacyaha, ... Amakuru nk’aya muri RPPA tuyabonye twabaye tuyakurikirana.“

Akivuga atyo, Abadepite ntibanyuzwe n’icyo gisubizo, Perezida wa PAC, Nkusi Juvenal ati “None se mwebwe ayo makuru ntimuyakurikirana kandi ari mwe mufite ubushobozi bwo kugenzura?”

Seminega agaragaza ko bikurikiranwa, byaboneka ko bijyanye na ruswa, bigashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ku bahabwa amasoko bagahendesha Leta, RPPA yasobanuye ko hari amabwiriza asaba abatanga amasoko ya leta ko bagomba kubanza gusuzuma uko ibiciro ku isoko bimeze, kandi ngo mu igenzura iyo bigaragaye ko bahendesheje Leta bifatwa nk’ikosa, bikoherezwa mu nzego zishinzwe kubikurikirana.

Igisubizo ku itangwa ry’amasoko ya Leta no kuba hatahurwa niba nta batsindira amasoko henshi bikaba byadindiza irangira ry’imishinga, MINECOFIN yagaragaje ko mu bihe bya vuba ikibazo kizaba cyakemutse, kuko ubu hari gutegurwa uburyo bwo gutangira amasoko kuri intenet, rwiyemezamirimo akaba azajya aba agaragara aho yatsindiye amasoko. Ubu bikaba byagoraga kumenya amakuru neza.”

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOFIN, Kampeta P. Sayinzoga, yabwiye PAC ko MINECOFIN yasinyanye na sosiyete y’Abanyakoreya mu gukurikirana ku buryo bugezweho imitangire y’amasoko ya Leta kuri internet.

Itangwa ry’amasoko ya Leta bivugwa ko hari aho ba rwiyemezamirimo batanga ruswa ngo batsindire isoko runaka, hakaba n’aho isoko ridatangwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages