00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi bibumbiye muri ‘CHIC’ batanze miliyoni 15 mu kigega cy’ ingwate ya Karake

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 1 July 2015 saa 06:29
Yasuwe :

Ikigo gihuriwemo n’ abacuruzi 59 batandukanye gikorera mu Rwanda cyitwa CHIC, Champion Investment Corporation, cyatanze miliyoni 15 z’ Amafaranga y’ u Rwanda mu kigega “Ishema Ryacu” mu gikorwa cyo gukusanya ingwate yasabwe Lt. Gen. Karenzi Karake uheruka gufatirwa mu Bwongereza.

Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2015, Umuyobozi Mukuru wa CHIC, Ngabonziza Tharcisse, yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwanga agasuzuguro k’abongereza ndetse no kwihesha agaciro.

Yagize ati “Ni ukwanga agasuzuguro k’ abazungu bashaka kudukoresha ibyo bishakiye. Hariho ikibazo cy’ Umunyarwanda bafunze bamurenganya, kugirango bamurekure hasabwa ko hatangwa ingwate y’ amafaranga menshi, nk’ abikorera ku giti cyacu twemeza ko aya mafaranga natwe twashyiraho inkunga yacu.”

Lt.Gen. Emmanuel Karenzi Karake yatawe muri yombi na polisi y’ u Bwongereza kuwa 20 Kamena 2015, kubw’ impapuro zo kumufata zashyizweho n’ umucamanza Merelles wo muri Espagne, arekurwa by’agateganyo kuya 25 Kamena 2015, atanze ingwate ya miliyoni imwe y’amapawundi, agera kuri miliyari imwe y’Amafaranga y’ u Rwanda.

Abikorera ku giti cyabo mu Rwanda hatangiye ikigega “Ishema Ryacu”, hakusanywa amafaranga yo kwishyura iyo ngwate.

Nyuma y’ uko CHIC yari imaze gutanga umusanzu wa miliyoni 15 z’ Amafaranga, Ngabonziza Tharcisse uyobora iri huriro ry’ abacuruzi yavuze ko bifuza gushishikariza abandi banyarwanda gutanga umusanzu wabo muri iki kigega.

Yakomeje agira ati “Mu rwego rwo kwigira no kurwanira ishema ryacu, twumva buri Munyarwanda wese uko afite, yagira icyo akora. Iki gikorwa ni icyacu nk’ Abanyarwanda, duharanire ishema ryacu. Tugomba kukigira icyacu, tukabigiramo uruhare rukomeye.”

Ntazinda Augustin umwe mu bagize inama y’ ubuyobozi ya CHIC, yavuze ko agaciro k’ umuntu kagomba kuva mu byo akora, bityo ngo kuba ikigo bahuriyemo cyatanze umusanzu, buri munyamuryango nawe akwiye kugira umusanzu wihariye atanga.

Champion Investment Corporation, CHIC, ihuriwemo n’ abacuruzi 59 b’abanyarwanda bakora ubucuruzi butandukanye bishyize hamwe ku mpamvu bavuga ko zigamije guteza imbere igihugu ndetse nabo ubwabo batisize. Kuri ubu bari kuzuza inyubako y’ubucuruzi nini kurenza izind mu Rwanda ifite metero kare 52,000, yubatswe mu buryo bugezweho iri hafi ya gare nshya, mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Biteganyijwe ko iyi nyibako izatangira gukorerwamo n’ abacuruzi babyifuza, guhera muri Nzeri uyu mwaka wa 2015.

Abacuruzi Gatege Clement (ibumoso), Ntazinda Augustin na Tharcisse Ngabonziza bari mu nyubako sosiyete CHIC babereye abanyamuryango yujuje iruhande rwa gare nshya yo mu Mujyi wa Kigali rwagati
Bamwe mu bagize inama y'ubuyobozi bwa sosiyete CHIC; Ntazinda Augustin (uwa mbere iburyo), Andre Bitwayiki, Tharcisse Ngabonziza nyuma yo gutanga miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda mu kigega cy'ingwate yasabwe Lt Gen Karenzi
Sheke ya miliyoni 15 sosiyete CHIC yageneye ikigega "Ishema Ryacu"
Inyubako y'ubucuruzi igiye kuzuzwa na CHIC iherereye hafi ya gare nshya yo mu Mujyi wa Kigali rwagati izatwara akayabo ka miliyari 20 z'amafaranga y'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages