Ibi bitangajwe nyuma y’uko hari abaguzi ba gaze bumvikana bavuga ko batazi gupima ngo bamenye niba iyo bahawe yuzuye ku buryo iyo bahawe nke babwirwa gusa n’uko ishizemo vuba.
Umwe mu bakoresha gaze mu wo mu Karere ka Karongi yagize ati “Turagenda tukishyura gaze twaguze bakayiduha tukagenda. Bishatse kuvuga ngo bo bampa iyuzuye cyangwa ituzuye. Igihe kimwe ushobora kubona imaze ukwezi kumwe ikindi gihe ikamara ibyumweru bitatu. Utekereza ko wenda yakoreshjwe nabi ariko birashoboka ko baba baguhaye ituzuye.”
Abacuruzi ba gaze bafite iminzani ipimirwaho gaze bavuga ko bibafasha cyane kwirinda kugirana ibibazo n’abakiliya babo bishingiye ku ngano y’iyo babahaye.
Umwe yagize ati “N’iyo umukiliya atadusabye gupima gaze aguze twe turabyikorera kuko hari ushobora kugenda akuvuga ngo gaze natwaye ishobora kuba itujuje ibipimo. Iyo yavuye hano twayipimye ntashobora kugaruka avuga ko yatwaye ituzuye.”
Kuri iyo ngingo y’iminzani ariko harimo abacuruzi ba gaze batayifite ku buryo abakiliya babo batabasha gupimisha ngo barebe ko batwaye ingano baguze.
Umukozi mu ishami rishinzwe ingero n’ibipimo muri RSB, Kabalisa Placide yabwiye RBA ko abaguzi ba gaze bose bagomba kujya basaba abacuruzi kuyipima mbere yo kuyitwara, ariko kandi bakagaragaza abacuruzi babagurisha ituzuye bagakurikiranwa.
Yagize ati “Nk’umuturage kugira ngo umenye ko ibyo utwaye byizewe, umuntu ucuruza gaze agomba kuba afite umunzani twagenzuye uriho ikirango cy’ubuziranenge kugira ngo ayigupimire. Icupa rigomba gushyirwa ku munzani ukareba ibiro ripima ukuyemo uburemere bw’icupa. Iyo usanze ibiro uguze bituzuye ufite uburenganzira bwo kwanga iyo gaze ntuyitware ahubwo ukamenyesha RSB ko aho hantu bacuruza gaze ituzuye.”
Amacupa ya gaze akunze kugurwa cyane ni ajyamo ibiro bitandatu n’ay’ibilo 12 kandi buri cupa riba ryanditseho uburemere bwaryo kuko butandukana bitewe n’ibyo rikozemo.
Muri rusange amacupa ya gaze ajyamo ibiro bitandatu akunze kuba apima hagati y’ibiro birindwi n’ibiro umunani nta gaze irimo. Ni mu gihe ajyamo ibiro 12 bya gaze yo akunze kuba apima hagati y’ibilo 11.5 na 13.
Ibyo bivuze ko umuntu uguze ibiro bitandatu bya gaze nibura icupa iryo ari ryo ryose irimo ritagomba gupima munsi y’ibilo 13 mu gihe irijyamo ibilo 12 bya gaze ryo ritagomba gupima munsi y’ibilo 23.5 ryuzuye.
Ingingo ya 14 n’iya 15 y’Itegeko ryo mu 2020 rigenga ingero n’ibipimo mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoresha ingero n’ibipimo nabi, ukoresha ibitujuje ubuziranenge, ibidafite ibimenyetso bibyemeza, ibitagenzuwe cyangwa ibitemewe gukoreshwa aba akoze icyaha.
Ahanishwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw kandi ibyo bikoresho bigahagarika gukoreshwa kugeza igihe byujurije ingero n’ibipimo bisabwa.
Ni mu gihe ukora igikoresho gipima kitujuje ibisabwa n’iryo tegeko we acibwa ihazabu igera kuri miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!