U Bwongereza buzava burundu muri EU ku wa 31 Ukuboza 2020, hanyuma butangire kugirana ibiganiro n’amasezerano y’ubucuruzi n’ibindi bihugu ku giti cyabwo bitanyuze muri EU nk’uko byari bisanzwe.
Ubusanzwe abacuruzi bo mu Rwanda babashaga kugeza ibicuruzwa ku isoko ryo mu Bwongereza nta misoro ku byinjira baciwe, binyuze muri gahunda ya EU yo koroshya ubucuruzi haggati yayo n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, izwi nka ’Generalised Scheme of Prederences’ (GSP).
U Bwongereza bwatangaje ko buzashyiraho gahunda ya GSP yabwo yihariye, ariko izatuma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda, bikomeza kugeza ibicuruzwa ku isoko ry’icyo gihugu bidaciwe misoro mu kubyinjiza. Iyi gahunda kandi ikazashingira ku isanzweho hagati y’u Burayi n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Ibaruwa Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yandikiye abacuruzi bagemura ibicuruzwa hanze, yabamenyesheje ko u Bwongereza buzakomeza gukurikiza gahunda yo korohereza ibihugu biri ku rutonde rwa LDC, bityo ko badakwiye kugira impungenge.
Yagize ati “Nk’uko GSP y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi imeze, u Rwanda ruzakomeza koroherezwa kugeza ibicuruzwa ku isoko ry’u Bwongereza kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigaragazwa na Loni, aho ibicuruzwa byose uretse intwaro bitazajya byishyuzwa imisoro mu kubyinjiza.”
Ibicuruzwa u Rwanda rukunze kohera ku isoko ry’u Bwongereza birimo imboga, imbuto, indabo ndetse n’urusenda.
Guverinoma y’u Bwongereza iri kugirana ibiganiro n’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC), bigamije kugirana amasezerano y’ubucuruzi, azatuma abohereza ibicuruzwa mu Bwongereza bazarushaho koroherezwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!