Ibi babitangaje ku wa 27 Kamena 2026, ubwo kuri Stade y’Akarere ka Ngoma, hakomerezaga ibi bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Ibi bitaramo biri kuba ku nshuro ya karindwi, aho byatumiwemo abahanzi batwaye ‘Primus Guma Guma Super Star’, biri kuzenguruka mu mijyi irindwi y’u Rwanda kuva ku wa 20 Kamena 2026 kugeza ku wa 1 Kanama 2026.
Umujyi wa Ngoma wakiriye igitaramo cya kabiri uyu mwaka, nyuma y’uwa Huye wakiriye icya mbere ku wa Gatandatu uheruka.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE bakorera hafi ya Stade ya Ngoma bavuze ko biteze kunguka byinshi muri ibi bitaramo ndetse ko hari n’abatangiye kunguka, mbere y’uko ibi bitaramo bitangira.
Nyirahirwa Charlotte ukorera hafi ya Stade Ngoma, yavuze ko yiteze kwinjiza amafaranga menshi kurusha ayo yari asanzwe yinjiza bitewe n’iki gitaramo ndetse avuga ko mu masaha make, abitabiriye binjiraga muri stade yamaze kuyarenza kuyo yari asanzwe yinjiza.
Ati “Kuva mu gitondo kugeza saa sita najyaga ninjiza amafaranga ya komisiyo agera ku bihumbi 2000 Frw gusa, aka kanya maze kwinjiza agera ku bihumbi 5000 Frw kandi baracyaza.”
Tuyisenge Cassien ucuruza ibiribwa n’ibinyobwa yavuze ko “Ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika biradufasha cyane cyane iyo bibereye nk’aha ngaha imbere y’amarembo ya Stade, abakiliya bariyongera biba ari byiza cyane kuko bitwinjiriza amafaranga menshi.”
Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’igihugu wabubakiye ibikorwaremezo birimo Stade ya Ngoma ituma bakira ibikorwaremezo bitandukanye birimo iby’imyidagaduro na siporo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!