00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacungamari basabwe kuba maso ku nkomoko y’amafaranga y’abakiliya babo

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 26 August 2023 saa 06:25
Yasuwe :

Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga, ICPAR rwasabye abari muri uyu mwuga kwirinda kwakira amafaranga yabonywe mu buryo bw’uburiganya kuko ashobora guhombya Igihugu cyangwa agateza ibindi bibazo mu bukungu.

Ibi byagarutsweho ubwo ICPAR yahuguraga abacungamari ku ngaruka z’iyezandonke n’amafaranga aboneka mu buriganya ku buryo abagenzura ubukungu n’imikoreshereze y’ifaranga batamenya inkomoko yayo.

Urugero ni nk’umucuruzi w’ibiyobyabwenge ushobora gukura amafaranga mu gihugu kimwe akajya kuyashoramo imari mu kindi gihugu. Ibi ngo bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Igihugu ari nacyo cyatumye abacungamari basabwa kuba maso bakamenya aho ifaranga ryose rikorehwa rituruka.

Samuel Kiragu uzobereye mu by’abakoresha amafaranga mu buriganya yavuze ko iki kibazo kiri mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi ku Isi.

Kiragu avuga ko uburyo bwiza bwo kurwanya iki kibazo cy’imikoreshereze y’ifaranga ari ukumenya amakuru y’ibibera ku Isi no gushyiraho gahunda z’ikoranabuhanga zikumira aba bagizi ba nabi.

Ati “Ni ikibazo gikomeye abantu batabaye maso cyateza ibibazo bikomeye by’ubukungu kandi ababikora bagenda biga amayeri umunsi ku munsi, birasaba ko n’abakora mu icungamari bagira ubumenyi buhanitse bwo kurwanya ibi bikorwa.”

Kiragu yavuze ko ibigo bigomba gushyiraho politiki n’ingamba bihamye byo kurwanya abafite ibikorwa by’amafaranga y’uburiganya.
Musoni Celestin ukora mu kigo cy’ubwishingizi cya Sanlam yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko yabashije gusangira ubumenyi na bagenzi be.

Ati “Abacungamari baba bazi ibibera mu kigo byinshi, hari ubwo turangarira mu mafaranga gusa tukibagirwa ibindi bibazo biri aho dukorera. Twagize amahirwe yo kumenya uko twavumbura abakoresha amafaranga y’uburiganya n’uko twamenya ibibazo byakurikiraho.”

Yifashishije urugero rw’ikigo cy’ubwishingizi akorera, avuga ko umuntu wese ushaka ubwishingizi agomba kubazwa aho yakuye amafaranga azajya yishyura.

Ati “Urugero umwarimu ashobora kuza gufata ubwishingizi, akaba ahembwa ibihumbi 50Frw ariko akavuga ko azajya atanga ibihumbi 100Frw ku kwezi, ngomba kumubaza aho azayakura kuko ashobora kuba akorera undi muntu udashaka kugaragara kuko akoresha amafaranga y’uburiganya.”

Bimwe mu bibazo amafaranga y’uburiganya yateza igihugu ni ihungabana ry’ubukungu, gutakarizwa icyizere n’abashoramari n’ibindi.

Zimwe mu ngamba zo kurwanya iki kibazo ni ukongera ubumenyi ku bacungamari n’abafite aho bahurira n’ubukungu bw’Igihugu ku mayeri y’abakoresha amafaranga y’uburiganya no kongererwa ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Bamwe mu bacungamari bakurikiye ikiganiro ku kurwanya amafaranga y'uburiganya cyatanzwe na Samuel Kirugu
John Bugunya ukuriye ishami ry'imari muri CIMERWA yasabye abitabiriye ibiganiro kuzikirikana ibyo bize
Abacungamari batandukanye bitabiriye ibiganiro basabwe kuba maso ku nkomoko y’amafaranga y’abakiliya b’ibigo bakorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages