Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni 86 nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022, iyobowe na Perezida Kagame.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Kanama 2022, kuri RCS habereye umuhango wo kubasezera no kubashimira imbaraga, ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cyose bamaze ari abakozi ba RCS.
Ni mu muhango witabirwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, wari kumwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda na Komiseri Mukuru Wungirije, DCGP Rose Muhisoni.
Abasezerewe barimo abari ku rwego rwa Komiseri babiri, Ofisiye Mukuru umwe ndetse n’abacungagereza bato 83.
(Rtd) CP Peter Kagarama yavuze ko kuri ubu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rumaze kugera ku iterambere rishimishije haba mu bikorwaremezo no mu mikorere.
Yagize ati “Mu 2014, ubwo bamwe muri twe twoherezwaga hano muri RCS gutanga umusanzu wacu kugira ngo uru rwego rurusheho gutera imbere, ku bo twazanye icyo gihe, abo twasanze n’abahadusanze, byasabye imbaraga nyinshi hamwe n’ubwitange kugira ngo habeho impinduka nziza.”
Minisitiri Gasana yashimiye abacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku mbaraga, ubwitange n’umurava bakoranye akazi.
Yagize ati “Ndabibutsa kandi ko n’ubwo bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bazakomeza kuba mu muryango mugari wa RCS. Aho muzaba muri hose ntimuzibagirwe RCS kandi nayo ntabwo izabibagirwa, muzakomeze kutubera ba ambasaderi beza mu Muryango Nyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Nshingiye ku burambe mufite mu bijyanye n’umutekano mu gihugu cyacu, murasabwa gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze. Muzakomeze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Minisitiri Gasana yanaboneyeho gushimira imiryango y’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, uburyo yagiye ibaba hafi mu kazi haba mu gihe bakoreraga kure yayo no mu bundi buzima busanzwe.
Amafoto: Rwema Bugingo Derrick



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!