00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacamanza n’abanditsi b’Inkiko batumwe kuba intangarugero mu Bumwe n’Ubwiyunge

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 23 March 2015 saa 10:33
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege yatumye abacamanza n’abanditsi b’Inkiko kuba intangarugero mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge baca imanza zitabera kandi bakaba aba mbere mu gushyira mu bikorwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Yabigarutseho mu butumwa yatanze ubwo yafunguraga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi 2 w’abacamanza n’abanditsi b’Inkiko 70 bo mu Nkiko z’ibanze n’izisumbuye mu Rwanda, watangirijwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa 23 werurwe 2015.

Uyu mwiherero ukaba ugamije kungurana ibitekerezo kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kureba intambwe yatewe mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, no kureba inzitizi zihari n’uko zakurwaho kugira abanyarwanda bagere aho bifuza.

Prof. Sam Rugege yibukije abacamanza n’abanditsi bo mu Nkiko ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari yo izabafasha kunoza akazi bakora, birinda kubogama.

Ati “Tugarutse ku ruhare rwanyu nk’abacamanza n’abanditsi, turabakangurira gufata gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ nk’iyanyu haba mu kazi mukora, haba no mu mibereho isanzwe nk’abanyarwanda”.

Yakomeje agira ati “Musabwa kutabogama mwirinda icyatuma abaje babagana bababonamo imikorere n’imyitwarire igaragarira mu ndorerwamo y’amoko, uturere cyangwa irindi vangura iryo ariryo ryose.”

Prof. Sam Rugege na Musenyeri Rucyahana

Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ari na yo yateguye ibi biganiro, Musenyeri John Rucyahana we asanga gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izafasha guhindura amateka yaranze ubutabera bwahozeho mu myaka yahise mu Rwanda.

Ati “u Rwanda rwigeze kugera aho ruba igihugu kidahana, aho umuntu yarenganyaga abantu bakamuzamura mu nzego, kuko yishe Abatutsi yabaye rudatinywa. Ubutabera ni inkingi imwe mu nkingi zikomeye z’u Rwanda, abacamanza bagomba kwiga amateka y’u Rwanda, bagomba kumenya ingaruka zayo mateka.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo twagira u Rwanda rushya rurimo ibyo bintu byari mu Rwanda rwo hambere, kugira ngo bikorwe abashyira mu bikorwa ubutabera bagomba kubiganirizwa, bagomba kubyiyumvamo, bakabigira inshingano zabo”.

Mu bushakashatsi bukorwa buri myaka ine na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ubuherutse gukorwa bwagaragaje ko abanyarwanda bari ku kigereranyo kiri hejuru ya 80% bahagaze neza k’ubumwe n’ubwiyunge.

Icyakora iyi komisiyo ivuga ko abagera ku kigereranyo cya 39%, bafite ubwoba ko Leta y’u Rwanda idakomeje gukaza umurego mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, hashobora kongera kuba amacakubiri na Jenoside mu Rwanda.

Bamwe mu bacamanza n’abanditsi mu Nkiko bari bitabiriye ibi biganiro babwiye IGIHE ko ibi biganiro bigiye kubafasha kurushaho kunoza serivisi baha abaje babagana.

Katabogama Aaron, Umwanditsi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ati “kwimakaza Ndi Umunyarwanda ni inshingano yacu kuko duhura n’abantu benshi tukabafataho ibyemezo kandi bishobora kugira ingaruka. Turamutse dufashe ibyemezo tutitaye ku bunyarwanda, tukarebera mu ndorerwamo y’amoko byageza igihugu ahantu habi”.

Taliki ya 17 kugeza kuya 20 Ukuboza 2013, bwa mbere ni bwo abacamanza bagize umwiherero i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, basobanurirwa gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, n’aho kuwa 19 kugeza kuya 22 Kanama 2014, n’abanditsi b’Inkiko bateraniye mu Karere ka Musanze na bo bahabwa ubumenyi kuri iyi gahunda.

Musenyeri John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge
Prof. Sam Rugege Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages