00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacamanza bo muri Suède baje mu Rwanda kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Rukeratabaro ukekwaho Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 September 2017 saa 01:55
Yasuwe :

Abacamanza bo muri Suède bageze mu Rwanda aho begeranya ibimenyetso ku rubanza rw’Umunyarwanda uba muri iki gihugu akaba akekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi rugiye gutangira i Stockholm.

Abacamanza babiri bo muri icyo gihugu bageze mu Rwanda ku Cyumweru bikaba byari biteganyijwe ko hari bagenzi babo bane bari bategerejwe kuza kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Theodore Rukeratabaro w’imyaka 49 y’amavuko utuye muri Suède.

Nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda aba bacamanza bazatangira kumva abatangabuhamya kuri uyu wa Gatatu binyuze mu ikoranabuhanga ry’amashusho mu rukiko rw’Ikirenga i Kigali.

Abarokotse Jenoside bakuranye na Rukeratabaro babwiye The New Times ko yihimbye Tabaro agamije kwihisha ubutabera.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko Rukeratabaro akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yakoreye mu Karere ka Rusizi.

Yagize ati “ Dufite itsinda ry’abacamanza n’abashinjacyaha baturutse mu rukiko rw’i Stockholm baje kumva abatangabuhamya. Uburyo bwa ‘Video link’ buzafasha kuko hari hari ingorane mu kugeza abatangabuhamya muri Suède.”

Nkusi yavuze ko Suède idashobora kohereza mu Rwanda Rukeratabaro kubera ko ubu yamaze kuba umuturage wayo, akazacirwa urubanza mu rukiko rwa Stockholm ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Incamake ku ruhare Rukeratabaro Theodore yagize muri Jenoside

Theodore Rukeratabaro ni Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Suède ariko akaba yariyise Theodore Tabaro.

Azatangira kuburanishwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017 ku ruhare akekwaho muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Theodore w’imyaka 49 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi, umurenge wa Mururu akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Commune Cyimbogo, Segiteri Winteko.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu batangabuhamya bazi Rukeratabaro, mbere ya Jenoside yari Umugendarume, ibyaha by’ubwicanyi ashinjwa yabikoreye muri segiteri Winteko akomokamo, Nyakanyinya na Mibilizi ahari harahungiye abatutsi benshi. Amakuru IGIHE yahawe na bamwe mu barokokeye ku Winteko avuga ko Theodore yayoboye ibitero byishe abatutsi benshi.

Igitero cyibukwa cyane ni icyo we ubwe yayoboye afatanije n’abandi nka Karemera Modeste wari umucamanca, Katabarwa Jean wari Conseiller, Nsengumuremyi Jean n’izindi nterahamwe nyinshi zo ku Winteko. Icyo gitero cyo ku itariki ya 9 Mata 1994 cyayobowe nawe ubwe cyagaragayemo n’abandi bajandarume cyahitanye abatutsi nka Habakaramo Jean, Mudeyi Evariste ndetse Rukeratabaro we ubwe yica urubozo uwitwa Rudasumbwa JMV wari umucuruzi nyuma yo kumushinyagurira bikomeye.

Kuri uwo munsi kandi Rukeratabaro wiyise Tabaro yishe Nzamwita Aloys wari uzwi ku izina rya Gisakasaka amwiciye ku kabari ke(Rukeratabaro) kari gaherereye ku irembo ry’urugo rwa se umubyara. Aha akaba ariho bitaga kuri burigade kubera ko inama zitegura ubwicanyi ariho zaberaga hakaba haraniciwe abantu benshi. Muri ayo matariki, Rukeratabaro yayoboye ibitero byahitanye abatutsi benshi ku Winteko nyuma yo kubavumbura aho babaga bihishe mu mashyamba n’ibihuru kandi bigafata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ku itariki ya 13 Mata 1994, yayoboye igitero giturutse ku Winteko cyagiye kwica abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Nyakanyinya bahakeka kuharokokera. Igitero cyishe abahungiye kuri iri shuli cyarimo interahamwe ziturutse muri segiteri za Mururu, Nyakanyinya na Winteko cyishe abatutsi basaga ibihumbi bitatu, bicishwa amasasu, gerenade, imihoro n’amahiri maze abagabo, abagore n’abana bari bahahungiye hafi ya bose bishwe.

Theodore Rukeratabaro kandi ashinjwa kuyobora igitero cyaturutse ku Winteko kijya gufatanya n’abandi kwica abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Mibilizi ahishwe abatutsi benshi mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994. Aho I Mibilizi, Theodore afatanije n’izindi nterahamwe zo ku Winteko yari yagiye ayoboye basohoye mu bwihisho bwana Senuma Albert wari umushoferi ku bitaro bya Mibilizi bajya kumwica nyuma bagaruka ku winteko bitwaje bimwe mu byo bamucuje nk’inkweto, Lunettes, n’imyambaro.

Uwo mugabo Theodore kandi ashinjwa urupfu rwa bamwe mu banya-Winteko bari bashoboye guhungira muri Stade ya Rusizi(yitwaga stade Kamarampaka icyo gihe), aho yagiye yitwaje lisiti afatanije n’abandi nka Rwagasore ndetse n’abasirikari batandukanye ba leta y’icyo gihe bagasohora uwitwa Vincent, Damascene n’abandi benshi bajya kubicira ahitwa mu Gatandara. Aha mu Gatandara hakaba hariciwe mu buryo bw’agashinyaguro benshi mu batutsi babaga batoranijwe mu bandi muri stade Kamarampaka.

Abarokotse jenocide ndetse n’abandi bafatanije na Rukeratabaro kwica ariko nyuma bakemera ibyaha bavuga ko imbaraga yashyize mu bwicanyi zatumye hapfa abatutsi benshi, zinatera benshi kuba imfubyi n’abapfakazi.

Umwe mu barokotse ku Winteko yagize ati “Bikwiye kumenyekana ko Theodore Rukeratabaro ari umwicanyi ruharwa, imbaraga yakoresheje mu kwica zatumye benshi mu bacu bashira, abandi bahinduka abapfakazi n’imfubyi. Akwiye guhanirwa ibi bikorwa bya kinyamaswa. Imbunda yari afite na gerenade, baillonettes n’ibindi, ndetse n’amahugurwa yari yarahawe muri Jandarumori y’icyo gihe aho kubirindisha abaturage yarabibicishije abaziza ubwoko batihaye, dutegereje kumva yahanwe nta kindi”

Theodore usanzwe ari ku rutonde rw’abashikishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare rwe muri jenoside yageze muri Suède mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages