Senateri Uwizeyimana yatunze agatoki ababyeyi bakora imibonano mpuzabitsina abana bumva

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Ubwo Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yagezaga ku Nteko Rusange Raporo ku gikorwa cyo gusesengura icyaha cyo gusambanya abana n’ubwiyongere bw’umubare w’abangavu baterwa inda, bamwe mu basenateri bagaragaje ko hari ababyeyi bashobora kuba intandaro yo gutuma abana bifuza gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe.

Ni impamvu zumvikanisha ko hari uburyo bushobora gutuma abana bajya mu bishuko, ariko zidashobora kuba urwitwazo ku bantu basambanya abana.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hari ababyeyi bashobora kugira uruhare mu gutuma abana babo bifuza gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe, bitewe n’uburyo babaho mu rugo.

Yagize ati “Hari aho twagiye tubona, ukabona umuntu ufite abana barindwi barimo abana bane b’abakobwa, baba mu kazu kamwe k’icyumba kimwe n’uruganiriro, ukibaza niba we n’umugore we ibyo bintu batabikora abana babyumva cyangwa bari hafi aho, ku buryo abana nabo bagira amatsiko yo kuvumbura ibyo bintu ababyeyi babo baba barimo.”

Raporo yakozwe igaragaza ko hamwe mu hasambanyirizwa abana harimo no mu miryango, hakaba n’abafitanye amasano ya hafi bagira uruhare mu kubasambanya.

Abasenateri basanga umuti wavugutirwa ikibazo cyo gusambanya abana gikomeje kwiyongera, waba gukaza ibihano bihabwa ababigiramo uruhare.

Senateri Kanyarukiga Ephrem yagize ati “Hari n’abafashe rero intera nini mu guhana, ngira ngo murabyumva hari n’abavuze ngo ufashe umwana ku ngufu bajye bamushahura cyangwa bamukona. Ni ukuvuga ni ikibazo gifite intera ndende, si mu Rwanda gusa. Barebe ibi bihano ukuntu babiremereza.”

Abasenateri kandi banagarutse ku bigaragazwa n’iyi raporo, ko hari umubare munini w’abana b’abakobwa basambanyirizwa mu nsengero, bavuga ko hagomba kujya hanonosorwa inyigisho zigishwa mu nsengero, no gukurikirana abana b’abakobwa mu gihe bagiye gusenga.

Mu bindi byagaragajwe nk’ibyakorwa, harimo kwigisha abantu guhindura imyumvire, kuko hari ahagaragaye isambanywa ry’abana rivuye ku cyo Komisiyo yise ubujiji, nk’abasambanya abana barabwiwe ko bikiza Virusi Itera Sida cyangwa n’ababibwirwa bagiye mu bapfumu.

Muri iyi Raporo, Komisiyo yerekanye ko umubare w’abana basambanywa ari munini kandi ugenda wiyongera buri mwaka, ikindi ni uko abana basambanyirizwa cyane cyane mu ngo no ku ishuri, kandi bagasambanywa n’abashinzwe kubarera, baboneka mu ngeri zose.

Iyi Raporo yagaragaje ko mu mwaka 2018/2019 abana basambanyijwe hashingiwe ku mibare y’abakiriwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bari 3 215, muri bo abakobwa ni 3 135 bangana na 97.5% naho abahungu ni 80 bangana na 2,5%. Muri abo kandi, abana 2 287 bahwanye na 71,1% ni abafite imyaka hagati ya 11 na 17 naho 928 bangana na 28,9% ni abafite munsi y’imyaka 10.

Mu mwaka wa 2019/2020 abana basambanyijwe ni 4 265. Muri bo, abakobwa ni 4 154 bangana na 97,4% naho abahungu ni 111 bangana na 2,6%. Abari bafite munsi y’imyaka 10 ni 1 239 bangana na 29%, naho 3 026 bangana na 71% bafite hagati y’imyaka 11 na 17.

Mu bakunze kugaragaraho gusambanya abana nk’uko iyi raporo ibigaragaza, harimo ababashinzwe, abababyara, abaturanyi babo, abavandimwe, inshuti z’imiryango, ababyeyi babo, abashyitsi n’abandi.

Komisiyo yavuze ko ikibazo cyo gusambanya abana ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti udasanzwe kuko kiri kwangiza umuryango n’igihugu, akaba ari yo mpamvu yahaye Guverinoma ibyo igomba kwitaho cyane mu guhangana n’iki kibazo.

Yasabye Guverinoma gukora ubukangurambaga-ngiro buhoraho bwegereye ingo mu mudugudu, mu isibo no mu mashuri, bugamije gukumira isambanywa ry’abana no gutegura imfashanyigisho yihariye yifashishwa muri ubwo bukangurambaga.

Umuntu wese uhamwe no gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 2018. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Ni kimwe n’iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Naho iyo icyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hari ababyeyi bashobora kuba bagira uruhare mu_gutuma abana babo bifuza gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe
Abasenateri bagaragaje ko icyaha cyo gusambanya abana gikwiye guhagurukirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .