00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi barerera muri E.S Mubuga barasabwa kwishyurira abana babo ku gihe

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 12 May 2013 saa 12:45
Yasuwe :

Amwe mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri agaragaza ko abanyeshuri bayajyamo imyenda myinshi mu gihe bananiwe kwishyura amafaranga y’ishuri nk’uko aba yarateganyijwe.
Iki ni ikibazo cyagaragajwe, ubwo Ishuri ryisumbuye rya Mubuga riherereye mu Karere ka Karongi ryagiranaga inama n’ababyeyi barirereramo bo mu ihuriro rya Kigali, aho umwaka w’amashuri wa 2012 warangiye abanyeshuri barigiyemo umwenda urenga miliyoni eshatu.
Umuyobozi w’iri shuri Ildephonse Habiyambere, yatangaje ko (…)

Amwe mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri agaragaza ko abanyeshuri bayajyamo imyenda myinshi mu gihe bananiwe kwishyura amafaranga y’ishuri nk’uko aba yarateganyijwe.

Iki ni ikibazo cyagaragajwe, ubwo Ishuri ryisumbuye rya Mubuga riherereye mu Karere ka Karongi ryagiranaga inama n’ababyeyi barirereramo bo mu ihuriro rya Kigali, aho umwaka w’amashuri wa 2012 warangiye abanyeshuri barigiyemo umwenda urenga miliyoni eshatu.

Umuyobozi w’iri shuri Ildephonse Habiyambere, yatangaje ko ikibazo nk’iki atari bo bakihariye bonyine, ahubwo kigaragara henshi mu yandi mashuri yisumbuye, bituma ibikorwa biba byateganyijwe bidindira, rimwe na rimwe abanyeshuri bakabaho nabi kuko basaranganya bike biba byabonetse, ku mafaranga yatanzwe na bake.

Habiyambere yasabye ababyeyi barerera mu ishuri ayobora kugira uruhare mu burere n ‘uburezi bw’abana babo, kandi bagira uruhare mu bikorwa byose bigamije iterambere ry’ikigo. Ati “ni mwe baterankunga ba mbere ishuri rifite, mudahari nta cyakorwa.”

Ubusanzwe ababyeyi barerera mu Ishuri ryisumbuye rya Mubuga bashimirwa uruhare bagira mu bikorwa by’ishuri, aho kugeza ubu bamaze kwiyubakira ibyumba by’amashuri bitatu, ibyumba 10 by’ubwogero, ibibuga by’imikino n’ibindi, ndetse bakaba bemeye ko bagiye kubaka isomero ry’ikoranabuhanga.

Ababyeyi bemeranyijwe ko ari bo bafite uruhare runini mu burere bw’abana babo, bityo ko bakwiye kurushaho kubakurikirana mu gihe babohereje ku ishuri bakamenya neza ko bagezeyo, cyane ko ishuri riri kure, nk’uko byavuzwe na Eustache Uwimana umwe mu babyeyi barerera mu kigo cya G.S Mubuga.

Mu gihe Akarere ka Karongi iri shuri riherereyemo kaza ku mwanya wa gatatu aho ihohoterwa rikorerwa abanyeshuri ahanini b’abakobwa, Habyarimana yadutangarije ko nta bibazo byihariye biri muri aka Karere utasanga ahandi bitera ihohoterwa, agira ati “ Biterwa n’uburere ababyeyi baha abana ndetse no kujenjeka kw’amwe mu mashuri.”

Ababyeyi batuye i Kigali kimwe n’abaturuka mu turere twa kure nko mu Ntara y’Uburasirazuba n’Amajyepfo, barerera i Karongi aho ishuri riri, bahaye agaciro igikorwa ubuyobozi bw’ishuri bwakoze cyo kubegereza inama y’ababyeyi, kuko nabo bemera ko inama ari cyo gihe cyo kumenya amakuru y’ibigo no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho y’abana babo.

Ildephonse Habiyambere umuyobozi wa G.S.Mubuga
Ababyeyi bafite abana biga G.S.Mubuga bari bitabiriye ianam y'ababyei ari benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages